Umukambwe w’ Imyaka 99 yakoze amateka mu mukino wo koga
Yanditswe: Sunday 04, Mar 2018
Umusaza George Corones w’imyaka 99 y’ amavuko ukomoka mu gihugu cya Australia, yubatse amateka akomeye ku isi ubwo yagaragazaga imbaraga zidasanzwe mu mukino wo koga wabereye mu gace ka Queensland wahuzaga abasheshakanguhe.
Uyu mukambwe yanditse amateka akomeye ubwo hakorwaga irushanwa ryo koga metero 50 bikaza kurangira ariwe wegukanye umwanya wa mbere asize abandi bose ubwo yakoreshaga amasegonda 56.12 yonyine.
Uyu mukino wo koga wari umukino wateguwe mu rwego rwo guhuza abakambwe (…)
Umusaza George Corones w’imyaka 99 y’ amavuko ukomoka mu gihugu cya Australia, yubatse amateka akomeye ku isi ubwo yagaragazaga imbaraga zidasanzwe mu mukino wo koga wabereye mu gace ka Queensland wahuzaga abasheshakanguhe.
Uyu mukambwe yanditse amateka akomeye ubwo hakorwaga irushanwa ryo koga metero 50 bikaza kurangira ariwe wegukanye umwanya wa mbere asize abandi bose ubwo yakoreshaga amasegonda 56.12 yonyine.
Uyu mukino wo koga wari umukino wateguwe mu rwego rwo guhuza abakambwe cyangwa abamaze kugera muzabukuru gusa hagati aho niwe wari ubarimo umaze kugira imyaka myinshi y’ubukure .
Uyu mukambwe amenyereweho ikintu cyo guhanga udushya no kubaka amateka kuko kuba yabereye uwambere abandi bakambwe atariko gahigo konyine aciye ahubwo no mu mwaka wa 2014 ubwo yari afite imyaka 85 yigeze guhigika abandi bose bahatanaga akoresheje amasegonda 35 gusa.
Hakurikijwe itariki y’amavuko ya George Corones, biteganyijwe ko azuzuza imyaka 100 muri Mata 2018, bikigaragara ko afite imbaraga zo gukora ibintu vubavuba. Mu Kiganiro n’ibinyamakuru bitandukanye yavuze ko yishimiye umusaruro abonye mu mukino kandi ko intego ye ari ugukora cyane agakomeza guhanganira kugera kuyindi ntera.
Yagize ati, “Kugera ku ntsinzi bisaba gukora cyane, bityo rero uyu ni umusaruro w’imyitozo nkora yaba iyo koga ndetse n’iyo muri gym kuko bimfasha gukomera”
George Corones yatangaje ko ibanga ryo gutsinda kwe ari siporo yamenyereye gukora ndetse no kujya gukora indi myitozo ngorora mubiri mu nzu zabugenewe Gym, bikaba byaratumye abasha gukomera mu magufa ndetse n’umubiri
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *