skol
fortebet

Umukobwa wari utarasoma n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera bwa mbere kuri Internet [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa M’Lynn Martin w’imyaka 24 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza uburyo yateguye irushanwa ryo gushaka umusore basomana bwa mbere binyuze ku mbuga za internet.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’umunyamerika yagiye ku mbuga za Tinder na Hinge arangije ashyiraho itangazo rivuga ko atarasomana ndetse akeneye umusore ubimukorera bwa mbere,benshi barahatana karahava birangira umwe amutsindiye.

Uyu mukobwa yakoze uburyo bwiza bwo kwiyandikisha mu rwego rwo kuzatoranya uzamusoma bwa mbere.

Yashyize video kuri Tik Tok asobanura uko iri rushanwa ryagenze byateye benshi amarangamutima barayireba ku bwinshi ndetse inakwirakwizwa hirya no hino.

Uyu mukobwa yasobanuye ko iri rushanwa rye rimaze kurangira yasabye umusore watsindiye kumusoma kubanza kwipimisha Coronavirus.

Yagize ati “Ntabwo nzi neza niba hari ufite aho ahuriye n’ibi gusa gusa mfite imyaka 24 ariko ntabwo nari nagasomana na rimwe.

Ibi bisobanuye ko ubwonko bwanjye butari buzi uko bimeze kuba umunwa wanjye wahura n’uw’undi muntu.

Iyo najyaga kuryama nkarota ngiye gusomana n’umuhungu nakunze,iminwa yacu ntiyahuraga kubera ko ntari narigeze niyumvisha uko gusomana n’umusore bimera.

Twaregeranaga ariko ntitubashe gusomana.Ntabwo byakundaga kubera ko ntari nzi uko bimera gusomana kuko ntigeze mbikora.

Uwiyandikishaga muri iri rushanwa yabazwaga uko atekereza umubano we na M’Lynn,nuko yifuza ko wazaba umeze mu gihe kizaza.

Uyu mukobwa yavuze ko abasore bo mu bihugu bitandukanye bahataniye kumusoma bwa mbere ariko umunyamahirwe yabigezeho kuwa 16 Mutarama uyu mwaka.

Yavuze ko uwatsindiye kumusoma bwa mbere ari umuvandimwe muto w’umwarimu wabigishaga kuri kaminuza yizeho.

Yagize ati “Nahisemo uwo tutaziranye gusa twari dufite ikintu duhuriyeho.Yari murumuna w’umwarimu watwigishije muri kaminuza.Yari mwiza cyane,nararyohewe cyane.”

Uyu mukobwa yashyize hanze amashusho we n’uyu musore watsinze bitegura gusomana yarebwe na 1.6 kuri Tik Tok.Benshi bababajwe nuko ataberetse bari gusomana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa