skol
fortebet

Umukunzi wa Bizimana Djihad yamwifurije isabukuru akoresheje umutoma udasanzwe

Yanditswe: Sunday 13, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda Bizimana Djihad ukinira Waasland Beveren, yagize isabukuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, ariyo mpamvu umukunzi we Dalida Simbi yamuteye imitoma mu kumwifuriza umunsi mwiza.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa Dalida Simbi,yamwibukije ko ari we ntege nke ze ndetse ari na we utuma umutima we utera, mu butumwa yamugeneye ku isabukuru ye y’imyaka 24.

Yifashishije amafoto y’ibihe bitandukanye bagiranye mu Bubiligi aho akina, Simbi Dalida yeretse Djihad Bizimana ko yafashe umutima we mu butumwa yamugeneye ku isabukuru ye.

Yagize ati“Ni wowe wenyine nkuraho ibirenge byanjye umutima wanjye ugacika intege. Umuntu wenyine utuma umutima wanjye ushaka gutera. Isabukuru nziza nshuti yanjye, umukunzi wanjye akaba n’inshuti yanjye.”

Djihadi bizamana na we yahise amusibiza ati“urakoze cyane mukundwa.”

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe ubwo Djihad utarakunze kuvugwa cyane mu rukundo cyangwa ngo abyerure yamwifurizaga isabukuru nziza ashyira ifoto ye hanze akemeza ko ari we yihebeye.

Muri 2018 nibwo Bizimana Djihad wakinaga hagati mu ikipe ya APR FC yatsinze igeragezwa yari amaze iminsi akora mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ,ayerekezamo aguzwe arenga ibihumbi 120 by’amayero.

Ibitekerezo

  • Twizere ko atari rwa rukundo rwo mu ba Stars rurangirira mu gitanda gusa.Urwo ntabwo ari urukundo.Biba ari ukwishimisha gusa kandi iyo batandukanye umwe arababara cyane.Uretse n’ibyo,bibabaza imana itubuza gukora icyo gikorwa cyagenewe gusa abantu bashakanye officially.Kandi izahana ababikora ibima ubuzima bw’iteka.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa