Umunyamakuru w’imikino kuri Radio/TV10 ’Axel Horaho’ agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri Amerika[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021
Ni ibyishimo bidasanzwe kuri Horaho Axel, umunyamakuru w’imikino mu kiganiro Urukiko kuri Radio 10.
Axel Horaho amaze igihe ari mu munyenga w’urukundo na Masera Nicole usanzwe atuye muri Amerika.
Amakuru ahari ngo, ni uko uyu mukobwa yageze mu Rwanda, taliki 8 Werurwe 2021 avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho aje mu myiteguro yo kubana na Axel.
Nicole akiva muri Amerika yabanje gushyirwa mu kato k’igihe gito nk’umuntu uvuye mu mahanga mu rwego rwo kubanza kureba niba nta cyorezo cya koronavirus yinjiranye mu Rwanda.
Axel akimara kumwakira, uyu mukobwa bitegura kubana yahise asangiza abakunzi be amafoto atandukanye agaragaza ko yishimiye kuba abonanye n’umukunzi we bari bamaze igihe badahura amaso kuyandi.
Uyu musore yahishuye ko we n’uyu mukobwa bagiye kurushinga bamaze umwaka n’igice bakundana.
Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.
Uyu mukobwa akaba aje kugira ngo bakore ubukwe ubundi asubire aho asanzwe atuye, amakuru atugeraho ni uko aba bombi bagomba kujya gutura muri Amerika nyuma y’ubukwe.
Axel Horaho, azwi kuri Radio Salus, mu biganiro by’imikino, kuri ubu ni umwe mu banyamakuru b’imikino kuri Radio 10 mu kiganiro Urukiko gikunzwe cyane muri siporo hano mu Rwanda, aho aba ari kumwe na Samu Karenzi, Bruno Taifa na Kazungu Clever.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *