skol
fortebet

Umunyamideli w’umunyarwandakazi witeguraga gukora ubukwe vuba yapfuye bivugwa ko yishwe n’umukozi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, birakekwa ko yishwe n’umukozi wamufashaga akazi ko mu rugo.

Sponsored Ad

Alexia Mupende wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda mu by’imideli mu myaka itandatu ishize, yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mutarama 2019.

Inshuti za hafi za Alexia Mupende zahamije ko uyu mukobwa yishwe n’umusore wamukoreraga nyuma yo gushaka kumufata ku ngufu akabyanga. Umunyamideli Uwimana Ariane wanabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2016, yatangaje ati “Iby’urupfu rwe tubimenye mu kanya gashize, ni umukozi we wamwishe […] Shari yari afite n’ubukwe mu cyumweru gitaha.”

Uyu mukozi wa Mupende Alexia bikekwa ko ari we wishe nyirabuja yitwa Niyireba Antoine, yavutse mu 1996 akaba akomoka mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu. Iyi nkuru yaciye umugongo abo mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.

Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition. Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II.

Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa