skol
fortebet

Umunyamideli yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kubona Papa Francis yishimiye ifoto ye ishotorana kuri Instagram

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli witwa Natalia Garibotto ukunzwe na benshi kubera gushyira hanze amashusho ashotora abagabo,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko azajya mu ijuru kubera ko Papa yakanze “like”ku ifoto ye.
Uyu mugore ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2 kuri Instagram,yavuze ko azi neza ko azajya mu ijuru nyuma yo kwerekana afoot igaragaza ko papa yakanze kuri “Like” ku ifoto yashyize kuri uru rubuga.
Igitangaje kurusha ibindi nuko iyi foto ye yari yambaye utwenda tw’imbere (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Natalia Garibotto ukunzwe na benshi kubera gushyira hanze amashusho ashotora abagabo,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko azajya mu ijuru kubera ko Papa yakanze “like”ku ifoto ye.

Uyu mugore ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2 kuri Instagram,yavuze ko azi neza ko azajya mu ijuru nyuma yo kwerekana afoot igaragaza ko papa yakanze kuri “Like” ku ifoto yashyize kuri uru rubuga.

Igitangaje kurusha ibindi nuko iyi foto ye yari yambaye utwenda tw’imbere dukurura abagabo.

Abantu benshi bahakanye ko iyi like igaragaza ko yatanzwe na konti ya Papa @franciscus atari ukuri ahubwo ari uwamwiyitiriye cyangwa akibwa konti.

Icyakora ikinyamakuru The Mirror kivuga ko kuri konti y’uyu mugore iyi like yahise ivaho ndetse ko abeshya uyu nyirubutungane atakanze like kuri iyi foto.

Uyu munyamideli w’imyaka 27 yaciye ibintu ko yakiriye iyi like iturutse kwa Papa agira ati “Nibura ubu nzajya mu ijuru”,hanyuma afata screenshot yayo ayikwirakwiza hose.

Benshi mu babonye ibi bahakanye ko uyu atari papa mu gihe hari ababyemeye barimo n’umwe wanditse ati “Uku niko papa wanjye ateye.”

Umunyamideli Natalia yemeje ko azajya mu ijuru kuko Papa yakanze like ku ifoto ye

Ibitekerezo

  • Uyu musaza baramwibasiye kweli!igishekeje ni uko adakoresha imbuga nkoranyambaga ngo yasanze bitesha igihe abivaho burundu hashize igihe kirekire abivuze kuba bamwiyitirira byashoboka!paix à vous tous

    Ubujiji si ikintu koko!!!!
    Ikimubwira ko Papa we azajya mu ijuru se ni iki gituma nawe yumva yazamukurikirayo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa