skol

Umunyarwandakazi ukorera umwuga wo kumurika imideli muri Uganda ’Kantengwa’ yavuze uko amafoto ye yambaye ubusa yageze hanze agira n’inama abakobwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Kantengwa Judith umunyamidelikazi w’umunyarwanda ukomeye mu gihugu cya Uganda, uyu mukobwa wamamaye mu kumurika imideli mu minsi ishize hagiye hanze amafoto yambaye ubusa ibintu byateje ikibazo mu bakunzi be ndetse n’umuryango we.

Judith ubwo aya mafoto yajyaga hanze muri Gicurasi yatangaje ko ashobora kuba yarashyizwe hanze n’umusore bigeze gukundana ndetse aboneraho gusaba imbabazi umuryango we n’abakunzi be muri rusange.

Ubwo uyu mukobwa yageraga I Kigali abanyamakuru bongeye ku mubaza ku isohoka ry’amafoto ye yambaye ubusa ,maze Judith Heard abisobanura avuga ko amafoto ye yambaye ubusa atashyizwe hanze n’umusore bigeze gukundana, ahubwo byatewe no kubura telefone abayibye bakayasakaza. Ndetse akomeza agira inama abakobwa muri rusange , yagize ati” Inama nagira abana b’abakobwa ni ukwitonda. Twese turakunda ariko rimwe hari igihe dukundana n’abasore twibeshyeho cyangwa abo tuba twumva ari abanyabo twatandukana nabo bikaba inkuru zitandukanye.”

Judith yakomeje asaba abakobwa kwitondera ko abakunzi babo babafotora bambaye ubusa , agira ati “Itondere uwo mukundana ndetse unatekereze uko bizagenda nimuramuka mutandukanye. Amafoto yose udashaka ko yaba yasohoka bibaye byiza wayasiba.”

Ubwo Judith yageraga i Kigali

Judith Heard muri iki kiganiro yumvikanishaga ko n’ubwo yagiye anyura mu bihe bitandukanye bikomeye birimo no gufatwa ku ngufu n’uwo mu muryango we, ubu amaso ye ayahanze ku kwita ku kazi ke no kwirengagiza ibyo yanyuzemo byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa