skol
fortebet

Umunyarwandazi Ketty yashyuhijwe n’urukundo akunda Rayvanny yifotoza yambaye ubusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi witwa Ketty Nation yashyize hanze amafoto yambaye ubusa ku gice cyo hejuru.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 10 Ukuboza 2018 , nibwo umukobwa wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Hit ya Icent The Trigger na Fireman, Mama Cita ya Rukotana ndetse akaba anaherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo My Everything ya Meddy ndetse na Uncle Austin uyu mukobwa akaba yashyize hanze amafoto ye agaragaza igice cyo hejuru yiyambitse ubusa.

Mu magambo yanditse kuri iyi yatangaje ko atazi impamvu amerewe nabi muriki gihe bitewe n’urukundo akunda umuhanzi Rayvanny wo muri Tanzania gusa ngo uyu munsi nibwo yatuye ibyamubayeho nyuma y’igihe kirekire yarabigize ibanga.

Yagize ati” Merewe nabi muriyi minsi [..] sinzi ibiri kumbaho , rimwe na rimwe igihe ushaka ikintu ntabwo akibonera mu gihe ,ibi nibyo byabaye ku mutima wanjye ,niki nakora kubera ibi ? kuko mbimaranye igihe kirekire gusa ubu ndi kwitwika [ ahita yoherereza Rayvanny].”

Mu magambo macye uramutse usesenguye ubutumwa yashakaga gutanga wabonaga ko ashaka kwerekana ko akunda Rayvanny ku rwego rwo hejuru. Bamwe mu batanze igitekerezo kuri iyi foto bavuze bamushinagije bavuga ko ari mwiza mu gihe abandi bo bamubwiye ko akeneye imodoka imuzimya p.[ Kizimya mwoto].

Si ubwambere uyu mukobwa avuzweho amafoto nkaya yambaye muri buno buryo gusa mu kiganiro aherutse kugirana n’ibyamamare yamaganiye kure abavuga ko yiyambika ubusa kuko ngo biramutunze ndetse ko ababimushinja batazi icyo bimumariye ngo babaye babizi ntabwo bavuga ko yiyambika ubusa. Yavuze ko kandi atica umuco nyarwanda kuko adashobora gushyira hanze ifofo imusebya ndetse n’izigaragara yiyambitse ubusa ku mbuga nkoranyamba.

Yakomeje avuga ko atababuza kuvuga kuko ari uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo bashaka gusa abibushako mu myuga wo kumurika imideli bayerekana mu buryo bwinshi burimo kwambara amakoma n’amasutiye bagakingaho akibaza niba babonye yabyambaye ari mu kumurika imideli niba bazamushinga kwica umuco cyangwa niba bazabona ko ari mu kazi.

Abajijwe uko ababyeyi be babyakiriye kuva babona amafoto ye yambaye impenure yasubije ko babanje gushwana .

Tagize ati “ Bwambere ababyeyi babibona twarashwanye kubera ko iwacu arinjyewe muhererezi mu rugo barababaye barananuka cyane gusa nyuma baje kubona ko ari akazi gusa basaba kujya ndinda umuc nyarwanda nk’umwari w’umukobwa w’u Rwanda niyubahe.”

Abajijwe icyo yakora mu gihe umugabo uzamushaka aramutse amubwiye ko adashaka ko akora nkibyo yakoraga batarabana yasubije ko atakora iryo kosa ahubwo agomba gushaka umugabo ubikunda byaba ngombwa ahubwo akamubera umujyanama mu bikorwa bye.

Abajijwe niba atajya afata ibiyobyabwenge nkuko bivugwa kuri bamwe mu bakora bakora aka kazi akora yasubije ko ku giti cye atanywa ibiyobyabwenge ndetse azirana n’aghantu banywera ibintu bitumuka birimo Itabi.

Yasoje avuga ko ibyo akora byose ntawe agira nk’ikitegererezo cye kuko abikora ku giti cye ndetse ko abikora abikunze kuko bimuha buri kimwe akeneye ndetse yamaganira kure abantu bamushinja kwica umuco nyarwanda

Ibitekerezo

  • Uyu yariyashyuhiranye rwose akeneye umuzimya nako umwimya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa