skol
fortebet

Umunyezamu wafatiraga ikipe ya APR FC yashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwe na Umwali Gretter bamaze imyaka 3 bari mu buryohe bw’urukundo

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu Ntaribi Steven wahoze umukinnyi mu ikipe ya APR FC, yashyize hanze urupapuro rw’ubutumire rurarikira inshuti n’abavandimwe kuzifatanya mu bukwe bwe n’umukunzi we Ndizeye Umwali Gretter bari bamaze imyaka itatu bari mu buryohe bw’urukundo.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu, ku italiki ya 27 Nyakanga 2019, nibwo yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko yamwemerera akazamubera umugore bazubakana urugo rukomeye akamubera nyina w’abana.

Bagiye kurushinga nyuma y’imyaka irenga itatu bamaze bakundana, dore ko bakundanye bakiga mu mashuri yisumbuye.

Nk’uko bigaragara kuri ubu butumire, biteganyijwe ko ubukwe buzaba tariki ya 5 Ukwakira 2019, Gusaba no Gukwa saa 9:00’ mu busitani bw’i Gahanga ’Bliss Garden’, saa 15:00’ gusezerana imbere y’Imana muri Regina Pacis i Remera ni mu gihe nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa muri Olympic Hotel Kimironko.

Ntaribi Steven wari umaze iminsi mu mvune, yageze muri APR FC muri 2015 naho muri Kamena 2019,atandukana nayo.

Yakuriye mu ishuri ry’igisha umupira rya FERWAFA, yavuyemo ajya mu Isonga FC, yatandukanye na yo muri 201.

Uyu musore ukina mu izamu, ubu arabarizwa mu ikipe ya Police FC.

Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa