skol
fortebet

Umuraperi Nyarwanda P Fla afite ikibazo gikomeye cy’uburwayi bwatumye arara mu bitaro[AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi P Fla cyangwa se Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop, afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima bwatumye arara mu bitaro mu ijoro ryo ku Cyumweru.

P Fla ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki uri mu njyana ya Hip Hop. Afite indirimbo zamenyekanye cyane nk’iyitwa Akabindi k’umurozi. Ghetto, Nisubiyeho yakoranye na King James n’izindi.

Umwe mu ncuti za hafi z’uyu muraperi yabwiye IGIHE ko yajyanywe mu bitaro biherereye i Nyamirambo mu ijoro ryo ku Cyumweru, aho yari yagize ikibazo cy’umutima.

Yakomeje avuga ko ubwo yamusuraga mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2019, yari yamaze gutora agatege yitegura gusubira mu rugo ariko agakomeza kwivuriza mu bitaro byisumbuyeho.

Ati “Naramusuye ejo nimugoroba nka saa kumi, yari ameze neza ambwira ko bagiye kuba bamusezereye, ariko agakomeza kwivuriza mu bindi bitaro kuko afite ikibazo cy’umutima.”

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa