skol
fortebet

Umuraperikazi Ciney yibarutse umukobwa

author-image

Yanditswe na: Muhire Jason
Kuwa: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ciney yibarutse imfura ye y’umukobwa mu bitaro b’Umwami Faisal.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru yamenyekanye ko Cineye yibarutse umukobwa mu bitaro b’Umwami Faisal biherereye kacyiru.

Aya makuru yemejwe n’umugabo we wavuze ko bari mu byishimo bikomeye ndetse ko umufasha we yibarutse umwana w’umukobwa.

Ati “Ni ibyishimo! Yibarutse neza ndetse n’umwana ameze neza ntakibazo ubu ari kuruhuka.”

Twakwibutsa ko Ku wa 2 Nyakanga 2017, aribwo Ciney yasezeranye kubana akaramata na Tumusiime Ronald bari bamaze igihe bakundana, bambikana impeta y’urudashira mu rusengero rwa St Etienne ruherereye i Nyamirambo. bateye iyi ntambwe yo gusezerana imbere y’Imana, nyuma y’umuhango wo kubyemeza mu mategeko, wari wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Gicurasi 2017, mu Murenge wa Kimihurura.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa