Umurerwa wapfakaye akiri umugeni akamara imyaka 7 ategereje umugabo Imana izamuha yamumuhaye agiye gukora ubundi bukwe[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 29, Oct 2018
Umurerwa Olive wapfakaye akiri umugeni akaba yari amaze imyaka isaga irindwi ategereje undi mugabo Imana izamuha agiye gukora ubundi bukwe.
Umurerwa Olive wapfakaye akiri umugenzi akaba yari amaze imyaka isaga irindwi ategereje undi mugabo Imana izamuha agiye gukora ubundi bukwe.
Ubwo Umurerwa Olive yamaraga gushyingiranwa n’umugabo we wari umusirikare kuwa 12 Werurwe 2011, hashize ibyumweru bibiri byonyine bakoze ubukwe, umugabo we ahita asubira mu kazi atabarukirayo muri Nzeri uwo mwaka.
Mu buhamya yigeze guha IBYISHIMO dukesha iyi nkuru mu mwaka ushize, Umurerwa Olive yavuze ko gupfusha umugabo we byamushenguye umutima cyane. Icyo gihe yagize ati: “Nabanye n’umugabo wanjye ibyumweru bibiri, nongera kumubona ngiye kumushyingura.”
Amaze gupfakara muri ubwo buryo, Olive ngo yahigiye Imana umuhigo arahirira Imana ko ataziyandarika ahubwo ko azihubaha akubahisha izina ry’Imana yakoreraga dore ko ari umuhanzikazi.
Ngo yabwiye Imana ati: “Mana, ngiye kukubaha nawe uzanyubahisha. Ntabwo nzitwara nabi, nzakomeza kwitwara nk’uko umugore ufite umugabo yitwara, noneho nzanarushaho kugira ngo izina ryawe ritazatukwa kubera njyewe. ”
Kuri ubu rero, Olive Imana yaramwibutse imuha umukunzi none agiye kongera kugira ubukwe dore ko kuri iki cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018 we n’uwo bagiye kurushungana berekanwe mu rusengero rwa ADEPR mu mudugudu wa Ruturusu, Paruwasi ya Bibare. Agiye gushakana na Biziyaremye J. M Vianney.
Olive wabanye n’umugabo we ibyumweru 2 gusa agiye gukora ubundi bukwe
Umurerwa Olive ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu Karere ka Ruhango, Mu Ntara y’Amajyepfo. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nshingira amabuye, Ndagukunda Yesu, Yesu nzagukorera n’izindi.
Yari amaze iyo myaka yose ari umupfakazi yiringiye ko Imana izamusubiza igihe kigeze ikamuhoza amarira yarijijwe no gupfakara akiri umugeni none imuhaye undi mugabo.
Mu mwaka ushize Umurerwa Olive yavuze ko afite imyaka 30 y’amavuko, bivuze ko ubu afite 31.
Ibitekerezo
Ndanezerewe cyanee nukuri Imana yakoreye ntimukojeje isoni nukuri.Azagire urugo rwumugisha
Imana ishimwe kuba yongeye kwibuka Olive, tubifurije kuzagira ubukwe bwiza, Imana ikomeze ibashyigikire. Urakoze Mana nkuko yashumbushije Yobu, nanjye n
abandi...niko ubikoreye nabandi. Dukomere ku isezerano