Umusore wagaragaye asomana na Wema Sepetu yamuhesheje igihembo
Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018
Gabo Zigamba Wakinnye asoma ku itama Wema Sepetu yamuhesheje ibihembo bibiri muri Cinema birimo umukinnyi wa filime mwiza .
Mu bihembo by’abakinnyi ba cinema bitwaye neza byabaye kuri iki cyumweru taliki ya 1 Mata 2018, Umukinnyi wa filime Wema Sepetu ndetse na Gabo bahawe ibihembo birimo umukinnyi w’ umukobwa mwiza muri cinema ndetse Gabo ahabwa igihembo cy’ umukinnyi w’ umugabo mwiza muri cinema.
Wema Abinyujije kuri instagram yashimiye byimazeyo Gabo Zigamba wamuhesheje iki gikombe (…)
Gabo Zigamba Wakinnye asoma ku itama Wema Sepetu yamuhesheje ibihembo bibiri muri Cinema birimo umukinnyi wa filime mwiza .
Mu bihembo by’abakinnyi ba cinema bitwaye neza byabaye kuri iki cyumweru taliki ya 1 Mata 2018, Umukinnyi wa filime Wema Sepetu ndetse na Gabo bahawe ibihembo birimo umukinnyi w’ umukobwa mwiza muri cinema ndetse Gabo ahabwa igihembo cy’ umukinnyi w’ umugabo mwiza muri cinema.
Wema Abinyujije kuri instagram yashimiye byimazeyo Gabo Zigamba wamuhesheje iki gikombe ndetse amusaba gukomeza kumushyigikira kuko we uyu mwuga wo gukina Cinema atawurambyemo.
Yagize ati “Urabizi ko nkunda gukorana nawe gusa ndagusaba ko twakora ikintu kimwe gihawe umugisha w’ Imana tukigeze ku bafana bacu (yavugaga ko bakora cinema ) Imana nibishaka tuzabigeraho kandi warakoze cyane Papa “
Twakwibutsa ko uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Hamisa Mabeto ndetse na Diamond Platnumz bakorewe agashya basabwa ko baza ku rubyiniro gutanga igikombe mu gihe ubwabo bitacyekwaga ko bahamagarwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *