Frank Ssemugenyi yafashwe arimo kwiba ibyuma by’ inyumu asukwaho peterori gusa akizwa n’abagiraneza.
Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umusore witwa Frank Ssemugenyi ufite imyaka 25 y’amavuko aho yafatiwe ahazwi nka Lungujja mu gace ka Kosovo muri Uganda , amaze kwiba ibyuma ngo age kubigurisha.
Uyu musore wafatiwe mu rugo rw’ umukire wavugaga ko amaze igihe kinini yibwa ibikoresho birimo ibyo mu gikoni ndetse n’ ibindi aho yashyiraga mu majwi uyu musore ko ariwe umwiba bino bikoresho niko guhita afata peterori ayimusukaho mu gihe umwana yaratangiye gushya yagobotswe n’abagiraneza bahita bamuzimya igitaraganya .
Frank ubwo yagezwaga kuri Police yavuze ko ubusanzwe akora akazi ko gushaka ibyuma kuko aribyo avanamo amafaranga yo kurya ,abajijwe inshuro agiye gushakira ibyuma kuri uyu mukire yavuze ko bwari ubwa mbere kuko nubwo ari kuvuga ngo amwiba ibyuma we yavuze ko ibyuma atwara biba bigomba kuba kuba bifatwa na rukuruzi.
Uyu musore yahise arekurwa asubira iwabo ndetse bamusaba ko yajya yitondera akazi akora kuko kazamuviramo kurwara indwara zanduriri mu ruhu kubera ko bimwe mu byuma atoragura biba bidafite ubuziranenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *