skol
fortebet

Umuzamu Bashunga Abouba watandukanye na Rayon Sports yasinyiye ikipe yo hanze y’u Rwanda yamuhaye akayabo k’amadolari

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuzamu Bashunga Abouba umaze iminsi atandukanye na Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Buildcon FC yo muri Zambia ikinamo myugariro Faustin Usengimana.

Uyu muzamu uheruka gusezera mu kipe ya Rayon Sports, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ikinamo Faustin n’Umurundi David Nshimirimana.

Ni mu gihe amakuru yavugaga ko uyu musore ashobora kwerekeza muri Police FC, nk’umusimbura wa Bwanakweri Emmanuel byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Nkana FC na yo yo mu gihugu cya Zambia ajyanwe na Robert Mphande wahoze amutoza.

Buildcon FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Zambia,yaguze umunyezamu Bashunga Abouba ibihumbi 18,000 by’amadolari ndetse ikazajya imuhemba ibihumbi 2,500 ku kwezi

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa