skol
fortebet

Umwamikazi Elisabeth w’u Bwongereza yibasiwe bikomeye n’ikinyamakuru Charlie Hebdo

Yanditswe: Monday 15, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ikinyamakuru Charlie Hebdo cyo mu Bufaransa gikunze gukora inkuru zishushanyije ariko zisa nk’izisebanya cyongeye gukora agashya gikora ifoto y’ Umwamikazi Elisabeth w’u Bwongereza yapfukamye ku gakanu ka Meghan Markle, umugore w’umwuzukuru we, Harry.

Sponsored Ad

Iki cyakoze ibi kigaragaza ko uyu Meghan avuga ko atabashaga guhumeka, gisa nk’igishaka kwibutsa ibyabaye ku mwirabura w’Umunyamerika George Floyd mu mwaka ushize, ubwo yicwaga n’umupolisi yamupfukamye ku gakanu.

Gikozwe nyuma y’iminsi mikeya Meghan na Harry bagiranye ikiganiro na Oprah Winfrey, aho Meghan yashinje ibwami irondaruhu nubwo mu by’ukuri atigeze atunga urutoki umwamikazi cyangwa undi muntu wo mu muryango w’ibwami.

Charlie Hebdo rero yakoze inkuru yahaye umutwe ugira uti: “Kuki Meghan yavuye Buckingham Palace (Ingoro y’ubwami bw’u Bwongereza)?”

Iki kinyamakuru rero gihita cyisubiza kigaragaza Meghan yakandagiwe ku gakanu asubiza agira ati “N’uko ntari nkibasha guhumeka”

Iki kinyamakuru rero cyubatse izina mu gukora inkuru nk’izi zishushanyije ariko zibasira abantu, akenshi ugasanga ntizishimiwe nk’aho kigeze kwibasira umuhanzi w’Umubiligi Stromae ufite inkomoko mu Rwanda, ndetse kikibasira idini ya Islam kibasira intumwa Muhammad.

Ibi byo kwibasira Muhammad ariko byakigizeho ingaruka zikomeye mu 2015 kuko byatumye intagondwa z’Abayisilamu zikigabaho igitero gikomeye ku manywa y’ihangu.

Hari ku itariki 07 Mutarama 2015 ku isaha ya saa tanu n’igice z’amanywa, ubwo Abafaransa babiri b’Abayisilamu b’abavandimwe, Said na Cherif Kouachi, binjiraga ahakorera Charlie Hebdo i Paris bitwaje imbunda, bakica abakozi b’iki kinyamakuru 12 abandi 11 bagakomereka.

Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7.be rwo mu Bubiligi, benshi mu bakoresha Twitter bemeza ko iki kinyamakuru cyarengereye.

Halima Begum, washinze ikigo cy’ibitekerezo cyo kurwanya ivanguramoko mu Bwongereza agira ati: “Ibi ni bibi kuri buri rwego.” “Umwamikazi nk’uwishe George Floyd atsikamiye ijosi rya Meghan? Meghan avuga ko adashobora guhumeka? … nta muntu n’umwe bisetsa, nta nubwo birwanya ivangura… ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa