skol
fortebet

Urubyiruko ruri kwinjizwa ku bwinshi mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda

Yanditswe: Friday 09, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres muri raporo nshya y’igihembwe ivuga ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yavuze ko umutwe wa CNRD urwanya leta y’u Rwanda uri kwinjiza urubyiruko mu gisirikare.

Sponsored Ad

Iyi raporo ivuga ko urubyiruko ruri kwinjira muri uyu mutwe rwiganjemo uruturuka muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni mu gihe bizwi ko uyu mutwe washegeshwe bikomeye n’ibitero by’ingabo za RDC (FARDC) kuva mu mpera z’2019. Icyo gihe cyane cyane muri Teritwari ya Kalehe, izi ngabo zishe, zinafata mpiri abarwanyi b’uyu mutwe.

Muri aba barwanyi bishwe harimo n’umuyobozi wa CNRD, Ndagijimana Laurent wamenyekanye nka Lt. Gen. Wilson Irategeka.

Mu kiganiro Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 13 Ukuboza 2019, yavuze ko ingabo z’igihugu zashegeshe bikomeye abarwanyi ba CNRD, ku buryo abagera ku 1712 barimo abayobozi ba politiki 10 bari bamaze gufatwa. Icyo gihe ibirindiro byabo 95% byari muri Kalehe byari byamaze gufatwa.

Mu barwanyi ba CNRD ingabo za RDC zafashe mpiri, harimo abarenga 2000 boherejwe mu Rwanda nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi.

Abarwanyi ba CNRD babarirwa mu 2000 boherejwe mu Rwanda bajyanwa mu kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, mbere yo gusubira mu buzima busanzwe

Ibitekerezo

  • Nukuba Maso,kuko abanzi,bugwanda bararushaho,kubabyeyi benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa