Uruganda rukora Impapuro z’isuku ruzwi nka SUPA rwafashwe n’inkongi y’umuriro(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017
Uruganda rukora impapuro z’isuku rwitwa SUPA rukorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro rwafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice cyububiko ndetse n’imashini zikora izi mpapuro hamwe n’ibyo bari bamaze gukora byose birakongoka.
Ibice by’uru ruganda byahiye cyane ni ikirimo imashini ndetse n’ububiko bw’uru ruganda aho abakozi barwo bahise batangira gusohora ibikoresho bimwe na bimwe byarimo kugira ngo hatangirika byinshi.
Abari hafi y’uru ruganda iyi nkongi yibasiye bavugaga ko imodoka ya (...)
Uruganda rukora impapuro z’isuku rwitwa SUPA rukorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro rwafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice cyububiko ndetse n’imashini zikora izi mpapuro hamwe n’ibyo bari bamaze gukora byose birakongoka.
Ibice by’uru ruganda byahiye cyane ni ikirimo imashini ndetse n’ububiko bw’uru ruganda aho abakozi barwo bahise batangira gusohora ibikoresho bimwe na bimwe byarimo kugira ngo hatangirika byinshi.
Abari hafi y’uru ruganda iyi nkongi yibasiye bavugaga ko imodoka ya Polisi ishinzwe kuzimya inkongi itari yakahageze, imirimo yo kuyizimya iyo nkongi ikaba ikomeje n’ubwo yari imaze gushegesha igice kinini cy’uru ruganda.
Kugeza magingo aya icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro muri uru ruganda rwa SUPA ntikiramenyekana usibye ko bamwe batangiye guhwihwisa ko intsinga z’amashanyarazi zaba arizo nyirabayazana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *