skol
fortebet

Urupfu rw’umwana w’umukobwa wari wahawe akato mu muryango kubera ko yarari mu mihango rwashenguye imitima ya benshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Urupfu rwa Tulasi Shahi, umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wo mu gihugu cya Nepal, rukomeje kubabaza bikomeye abantu benshi hirya no hino ku isi, aho yapfuye ariwe n’inzoka y’ubumara nyuma yo kwirukanwa n’umuryango we, kuko yari mu mihango.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru CNN, ivuga ko uyu mwana w’umukobwa yariwe n’inzoka yo mu gasozi ubwo yari yaryamye mu kizu cyasenyutse kuko umuryango we wari wamusabye kujya kure yawo bitewe no kuba ari mu mihango. Amakuru avuga ko muri Nepal hari umuco (...)

Sponsored Ad

Urupfu rwa Tulasi Shahi, umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wo mu gihugu cya Nepal, rukomeje kubabaza bikomeye abantu benshi hirya no hino ku isi, aho yapfuye ariwe n’inzoka y’ubumara nyuma yo kwirukanwa n’umuryango we, kuko yari mu mihango.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru CNN, ivuga ko uyu mwana w’umukobwa yariwe n’inzoka yo mu gasozi ubwo yari yaryamye mu kizu cyasenyutse kuko umuryango we wari wamusabye kujya kure yawo bitewe no kuba ari mu mihango.

Amakuru avuga ko muri Nepal hari umuco wo kuba umwana uri mu mihango aba atemerewe kubana n’umuryango we kugeza igihe ayiviriyemo akabona kugaruka mu rugo.

Ibi ngo bikaba ari imbogamizi ku miryango imwe n’imwe itishoboye kuko muri icyo gihe aba akeneye inzu ye yihariye azajya araramo mu gihe kingana byibuze n’icyumweru, bityo ugasanga barabubakiye utuzu duto kure y’iwabo cyangwa bamwe bakajya no mu buvumo bakabayo kugeza ibyo bihe babivuyemo.

Abana bo mu miryango ikennye bubakirwa utuzu kure y’iwabo

Ubwo rero uyu mwana w’umukobwa yirukanwaga mu muryango we, yaje kurumwa n’inzoka y’ubumara imusanze mu kazu gato kari mu gasozi kure y’iwabo yarayemo, aza gupfa nyuma y’amasaha 7 abaganga bagerageje kumuvura bikaba iby’ubusa.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mwana atari uwa mbere upfuye muri kiriya gihugu kubera izo mpamvu, kuko ngo mu mezi abiri ashize undi w’imyaka 14 na we yapfuye yishwe n’imbeho ubwo na we yari mu muhango, umuryango we ukamwohereza kuba wenyine mu gasozi bwacya bagasanga yagagaye.

Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri kiriya gihugu bavuga ko bamaze kubura abagore n’abakobwa benshi muri buriya buryo bityo bagasaba igihugu ko cyahindura imyumvire bakareba ku mibereho y’abatuye igihugu no ku ngaruka bahura na zo mu gihe baba basa n’abari mu kato kubera ibyo bihe bahura na byo kandi batarabyihamagariye.

Ni mu gihe abandi bo babifata nk’umuziro, aho baba bumva ko umuntu uri mu mihango atagomba kwegera cyangwa gusangira n’abandi by’umwihariko bakaba batemererwa no kurara mu nyubako imwe n’abandi, kubakoraho, gukora ku itungo iryo ari ryo ryose cyangwa ku kimera cy’icyatsi kibisi, n’ibindi.

Aba baturage bafite imyemerere ko baramutse bagize icyo bakora muri ibi bibuzanyijwe bishobora kuzanira ingorane zikomeye igihugu.

Ibitekerezo

  • Niba aruko bimeze mwicyo gihugu
    Namahabo rwose njye ndumva bimbabaje
    Gusa Imana imwakire kd azajye mwijuru

    Imana Imwakir Mubwam Bwayo Mbega Ubujuju Buzoher Ryar Murico Gihugu Kuzir Ukowaremwe Bitey Agahinda

    yewe birababaje rwose icyo gifite lkibazo gikomeye!!!!

    None se niryo terambere birirwa baza kutwigisha,niwabo hakiri ubujiji kuriya.

    ndabona hariyo Akajagari kenshi

    Kiriya gihugu ni abakene byahatari ntaho duhuriye mwiterambere ariko Unicef nitabare bariya bana kuko ntibyoroshye.too bad kbs

    Mbega ihohoterwa birarenze bazaze kutwigiraho mu Rwanda President yarabikemuye!

    Ibaze kabisa mu gihe mu Rwanda kuri buri shuri hari icyumba giteganyirijwe abakobwa cy’umwihariko kubera imiterere yabo !!!!!!!!
    Genda Rwanda uri Nziza burya turiyubaha peer.Nepal se kandi si abazungu?

    Yewe mbega ubugome

    Andika Igitekerezo Hano My Gosh! Any human rights there? Be blessed you Africa the origin of us! All bad be out of ya.

    Ngibi ibyo bwana Manirareba Hreman ashaka kugeza kubanyarwanda.

    mbega abantu babi weee iryo nihohotera kabisa

    Biteye agahinda peee

    Wapi nta terambere ryabo sinabazungu nabatwa babazungu ubusanzwe abazungu babanga kubi baranuka aba Nepal basa ukwabo nonese nkababa America nahandi babaho gute ? Ko mbona babana

    Ahaa bazaze tubereke iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa