skol
fortebet

Urupfu rwa Arikiyepiskopi Kizito Lwanga witeguraga ibirori bya pasika basanze mucyumba yapfuye rwababaje benshi

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala, Cyprian Kizito Lwanga, bamusanze mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 werurwe 2021, nk’uko byanditswe mu kinyamakuru ’Daily Monitor’ cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru.

Inkuru y’urupfu rwa Arikiyepiskopi Lwanga yatangajwe na Kiliziya Gatolika yo mu mujyi wa Kampala.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Fr Pius Ssentumbwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 3 Mata 2021, yavuze ko uwo wihaye Imana noneho yamuhamagaye.

Yagize ati “N’umubabaro mwinshi, ndabamenyesha ko Umushumba wacu twakundaga, Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala nyiricyubahiro Dr Cyprian Kizito Lwanga yahamagawe n’Imana. Lwanga yasanzwe mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cy’uyu munsi. Turasaba ngo Imana ishobora byose kandi igira imbabazi imuhe iruhuko ridashira”.

Muri iryo tangazo bongeyeho ko “Ibindi bizakurikiraho bizatangazwa nyuma”.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa