skol

Uwase Lamia umwana muto ufite impano yo gusetsa wamenyekaniye mu Kavidewo gasekeje kazwi nka ’Isafuriya Urayikomba’ yasoje amashuli y’incuke[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umwana muto ufite amazina y’ababyeyi ya Uwase Lamia wagaragayeho impano idasanzwe yo gukina utuntu dusekeje babicishije mu mashusho n’amajwi harimo n’akaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kazwi nka ’ISAFURIYA URAYIKOMBA’ yarangije amashuli y’ikiciro cy’Incuke.

Lamia umwana muto w’umunyarwandakazi ufite imyaka 4 gusa y’amavuko kuri ubu ntakiri kubarizwa mu bana b’incuke kuko yarangije amashuli amuvana mu kiciro cy’incuke,akaba agiye gutangira umwaka wa mbere w’amashuli abanza nk’uko twabitangarijwe na Nyirarume basanzwe bakorana utuvidewo dusekeje uzwi nka 100Pitie.

Lamia Yasojeje amashuli y’incuke agiye mu mashuli abanza

100Pitie akomeza twamubajije ibyo amaze iminsi ahugiyemo bituma badaheruka gukora akandi kavidewo gasekeje,yatubwiye ko hari bimwe mu bikoresha yarakiri gushaka kugira ngo banjye bakora amashusho n’amajwi binjyanye n’igihe kigezweho harimo no kuzanjya ngo bashyiraho na Substitles zo mu rurimi rw’Icyongereza.

Kayitare Pitie Uncle wa Lamia ngo bagiye gukora cyane

Yakomeje kandi avuga ko ikindi cyatumye badakora ari ukubera ko Lamia yari akiri kwiga ndetse arwana nuko yasoza amashuli atatu y’incuke agatangira amashuli abanza,aha kandi yasoje atubwira ko ubu ubwo bari mu kiruhuko ko bagiye gukora utuvidewo twinshi dusekeje harimo no gushaka amasoko mu bigo bitandukanye.

REBA HASI AKAVIDEWO KA LAMIA KACIYE IBINTU KU MBUGA NKORANYAMBAGA:

Ibitekerezo

  • ntimukajye mubeshya yangije imyaka itatu yamashuri yinshuke kandi muvuzeko afite imyaka ine.ubwose yatangiye afite umwaka umwe gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa