skol
fortebet

Uyu mubyeyi aratabariza umwana we Nsabimana ufite imyenge 2 ku mutima[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi witwa Nzamukosha Assoumpa utuye mu kagari ka Kinyinya Umurenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo aratabariza umwana we witwa Nsabimana Princesse w’imyaka 3 wavukanye umutima munini uriho imyenge ibiri, umwe muri iyo myenge ukaba uvamo amaraso ajya mu bihaha. Uyu mubyeyi arimo gutabaza abanyarwanda ko bamufasha kubona ubushobozi uyu mwana akajya kuvurizwa mu Buhinde kuko mu Rwanda byananiranye.

Sponsored Ad

Nzamukosha Assoumpa avuga ko kuvuza uyu mwana we byananiranye, ngo kuko yatangiye kumuvuza afite amezi 6, amujyana mu bitaro bitandukanye bikomeye byo mu Rwanda nka CHUK ndetse n’ibya Gisirikare bya Kanombe ariko bikomeza kwanga ngo kuko batanamubwiraga uburwayi afite.

Nsabimana Princess yavukanye imyenge 2 ku mutima

Akomeza avuga ko nyuma yaje kumenya ko umwana afite umutima ubyimbye uriho imyenge ibiri, umwe muri iyo myenge ukaba uvamo amaraso ajya mu bihaha, ubuzima bwe bukaba buri mu kaga gakomeye.

Nzamukosha avuga ko yakomeje gukurikirana ngo amenye hakorwa iki ngo umwana we abe yavurwa agakira, abaganga b’Abahinde bamubwira ko kugira ngo akire yajyanwa akavurirwa mu Buhinde bitarenze mu Kwezi k’Ukuboza 2018.

Akomeza avuga ko aba baganga bamubwiye ko asabwa ibihumbi cumi na bibiri by’amadorali ya Amerika (12,000$) ni ukuvugaangana na Miliyoni icumi n’ibihumbi Magana ane y’u Rwanda, akubiyemo ayo kumuvuza, ayamufasha kubaho mu gihe yagiye kurwaza umwana ndetse n’itike y’indege kugenda no kugaruka.

Igipapuro yahawe n’abaganga kigaragaza uburwayi bw’uyu mwana n’ibisabwa kugira ngo anjyanwe kuvurwa

Nzamukosha uhangayikishijwe bikomeye n’aho azakura aka kayabo kugira ngo ubuzima bw’umwana we burokorwe, avuga ko uretse kuba Abanyarwanda bamuba hafi bakamugoboka muri iki kibazo, ngo ku bwe nta handi hantu yizeye yakura aya mafaranga.

Yanavuze ko yagiye gutakambira MINISANTE kugira ngo arebe ko hari icyo yamufasha, maze bamubwira ko ingengo y’imari y’umwaka yamaze gutegurwa, bityo ko nta bufasha bamubonera.

Nzamukosha Assoumpa ufite abana batatu, nta mugabo agira kuko yitabye Imana. Mu buzima busanzwe akora akazi ko gucuruza Mituyu n’amakarita ya Telefoni muri Gare ya Nyabugogo.

Uramutse ushaka kugira ubufasha uha uyu mubyeyi, wakoresha nimero 0788888148 kuri Mobile Money ye cyangwa se ugakoresha konti yo muri Equity Bank 4004111219613. Gusangiza abandi iyi nkuru ni ingenzi kuri we kuko akeneye ko abantu benshi bashoboka bamenya ikibazo afite bityo bakaba banaboneraho kumutera inkunga bashoboye iyo ariyo yose.

Nzamukosha Assoumpta n’umwana we Nsabimana Pricess ufite uburwayi butoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa