skol

Uyu mukobwa wakubiswe bikomeye n’umusore bakundana kubera ibyo yamubonye akorana n’undi musore bari gukina Filime nawe yafashe icyemezo gikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Londiwe Ngcamu yavuze ko atazongera gukina filime asomana kuko yasanze umukunzi we amufuhira ku rwego rwo hejuru.

Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye inkuru y’umukobwa witwa Ngcamu wakubiswe azira gusomana n’umuhungu muri filime y’uruhererekane yitwa Seven Days aho yakinaga ari inganzwa mu rukundo.

Nyuma yuko umusore bakundana abonye aya mashusho Byamwanze mu nda niko kwadukira akubita yihanukiriye amumena amaso isura arayihindanya.

Londiwe yavuze ko mu gukubitwa kwe yabwirwaga ko yicwa kuko yabona n’icyuma iyi nshuti ye ifite akeka ko amwica burundu.

Ati: “Ankubita nabonaga anafite n’icyuma mbona n’umujinya afite nkajya nsaba Imana ko nibura yareka nkipfira mbere kuko nari nihebye kubera ko numvaga ko byanze bikunze anyica.”

Gusa kuri ubu nafashe umwanzuro wo kutazongera gusomana muri filime kuko nasanze umusore dukundana amfuhira cyane kandi ntakora ibimubabaza.

Ati” Sinzongera gusomana kuko umuhungu dukundana nasanze amfuhira cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa