skol
fortebet

Uyu mupasiteri yaguwe gitumo n’abayoboke be ari hejuru y’umukirisitu we bari gusambana baramuhondagura akizwa na Polisi

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Uyu mu pasteri wahuye n’uruva gusenya yafashwe na bamwe mu bayoboke be ubwo yari yambaye ubusa ari hejuru y’umukobwa usengera mu itorero ayobora baryohewe. Uyu mupasiteri witwa Joseph Ponda ukomeye cyane mu itorero AFM riherereye mu gace ka Tynwald mu Ntara ya Dzivarasekwa muri Zimbabwe yaguwe gitumo ari gusambanira n’inkumi isengera mu itorero rye mu gihuru.

Sponsored Ad

Abantu bahise bahurura maze bashungera uyu mu Pasiteri, bamwe batangira kumuhondagura ari nako bamuha inkwenene, abandi bamufotora yambaye akenda k’imbere gusa.

Amafoto n’amavidewo by’uyu mu pasiteri wahuye n’uruva gusenya byiriwe bicicikana mu binyamakuru no ku mbuga zitandukanye muri Zimbabwe.

Ikinyamakuru My Zimbabwe.co.zw cyanditse ko uyu mupasiteri yajyanwe mu bitaro kubera ibikomere by’inkoni yakubiswe n’abantu babaguye gitumo.

Umwe mu bantu biboneye pasiteri Josepph Ponda ari muri iki gikorwa benshi banenzze bikomeye, yatangaje ko uyu mu pasiteri yari asanzwe agirana agakungu n’uyu mukobwa basambanaga.

Yagize ati “Najyaga mbona akenshi pasiteri atwaye uriya mukobwa mu modoka ye. Si n’ubwa mbere bafashwe bari mu bikorwa by’urukozasoni, kuko hari n’igihe bafatiwe mu modoka.”

Ibitekerezo

  • Aba biyita "abakozi b’imana" basambana ni ibihumbi n’ibihumbi.Mujya mwumva Abapadiri bo muli Amerika ibihumbi byinshi bishinjwa ubusambanyi.Muribuka ba Musenyeri (Bishops) 34 bo muli Chili basezeye bose icyarimwe kubera ubusambanyi.Pastors basambanya abagore n’abakobwa basengana,nabo ni ibihumbi byinshi.Ndetse no mu Rwanda nuko.Imana bagira nuko abagore n’abakobwa babahishira kubera ko batinya kubarega.Usanga abakuru b’amadini bihisha inyuma ya Bible bagakora amarorerwa.Reba abayobozi ba ADEPR mu rwego rw’igihugu bose baburana kwiba 2.5 Billions Frw!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa