Vera Sidika yahaye impano uwari umukunzi wa Wema Sepetu bizamura umwuka mubi yabo
Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018
Umunyamidelikazi Vera Sidika yaguriye imodoka Calisah wahoze ari umukunzi wa Wema Sepetu biteza urwango hagati yabo.
Kuri uyu wa gatatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza Vera Sidika ari kumwe na Calisah wigeze gukundana mu ibanga n’umukinnyi wa filme Wema Sepetu aho yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz .
Ibi bibaye nyuma yuko uyu mugore ubusanzwe ukora akazi ko kwamamaza imyambaro igezweho bivuzwe ko Wema yamugujije amafaranga yo kwishyura amande yaciwe mu rukiko akayabura akiyemeza kuyaguza iyi nshuti ye aho byaje kumenyekana ko uyu mugore yanze kuyamuha ahubwo akayakoresha ayaguriramo imodoka umusore batandukanye.
Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byavuze ko umubano waba bombi uhagaze nabi nyuma yuko yanze kumuguriza ahubwo nyuma akaza kumenya ko yayaguzemo imodoka akayitangamo impano. Calisah nawe yahise akoza agate mu ntozi nawe ahita yifashisha urukuta rwa instagram ashimira uyu mugore ko yakoze mu ijambo ubusanzwe rikoreshwa n’abakundana
Yagize ati” Urakoze cyane Mwamikazi”
Aya magmbo nayo yakuruye umwiryane hagati yaba bagore babaira basa nkaho bawanira umusore umwe nawe ukora akazi ko kumurlika imideli mu gihugu cya Tanzania. Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bavuzwe mu nkundo n’abasore batandukaye barimo Ali Kiba ,Diamond, Calisah ndetse n’abandi gusa kugera mgaingo aya akomeza kwerekana ko bamwe mu basore batandukanye bagiye atabishaka aho agerageza kubafuhira birenze urugero.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *