Wema Sepetu yasabye ko abantu bazamushyingura bazamushyiraho indabyo zifite ibara rya Pink ndetse asaba abantu bose ko bazaba bambaye neza baberewe.
Wema Sepetu ubusanzwe witabiriye amarushanwa ya Nyampinga muri Tanzania mu mwaka wa 2009 ndetse akaza kuba inshuti y’akadasohoka na Diamond Platnumz wo muri Tanzania bakaza gutandukana , nyuma yuko umunyamidelikazi Agnes Masogange yitabye Imana akabona benshi baheranwe n’agahinda yavuze ko we adashaka ko bazaheranwa n’agahinda ndetse abasaba ko imva ye bazayikikiza indabyo zifite ibara rya Pink ndetse asaba abantu kuzaba bambaye neza .
Yagize ati ”Ku munsi w’ urupfu rwanjye ndasaba abantu ko bazanshyiraho indabyo za Pink ndetse bakazaza bambaye baberewe kuko uwo munsi azaba ari uwo kumerekeza “
Twakwibutsa ko mu buzima busanzwe Sepetu ari umukinnyi wa Filime ndetse kuri ubu akaba ari umunyamakuru kuri Televiziyo ya Wasafi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *