Ya mashusho ya Kayitare Wayitare Dembe yakoreshejemo umuzungukazi ufitanye isano rya hafi na Katy Perry witwa Maya yasohotse[AMAFOTO+VIDEO]
Yanditswe: Friday 03, May 2019
Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo zivugira imfubyi z’abana basizwe iheruheru na Sida harimo nkizamenyekanye cyane arizo “Abana b’Afurika,East Africa nizindi nyinshi,yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise Anita.
Nyuma y’imyaka icumi Kayitare Wayitare Dembe atumvikana mu ruhando rwa muzika nyarwanda agarutse mu ndirimbo ye nshya yise Anita bivugwa ko amashusho yayo yakoreshejemo umuzungu w’umunyamerikakazi witwa Maya ufitanye isano rya hafi na Katty Perry.
Aya mashusho arimo Mubyara wa Katy Perry akaba akoze mu buryo bunogeye amaso kuko yagiye afatirwa ahantu nyaburanga mu Rwanda hagiye hatandukanye.
Mu kiganiro n’UMURYANGO Kayitare yavuze ko aya mashusho bayitondeye bayafata mu byiciro bigiye bitandukanye kugira ngo azasohoke ari meza kandi atanatera irungu umutu uzayareba,ahubwo we agahora yifuza kuba yasubiza inyuma akongera kuyareba bitewe nuburyo yamunyuze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *