skol
fortebet

Yannick Mukunzi yajyanye n’umuryango we muri Sweden[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Yannick Mukunzi yajyanye n’umuryango we wose muri Sweden aho asanzwe akinira ikipe ya FC Sandvikens. Ni nyuma yuko Yannick Mukunzi yari amaze gukina umukino wahuje ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi, n’ikipe ya Cameroon. Umukino wabereye i Douala muri Cameroon.

Sponsored Ad

Mukunzi Yannick yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Iribagiza Joy bafitanye umwana ku Italiki ya 20 Mutarama 2019,mbere yo kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Umukinnyi Yannick Mukunzi wakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sports yahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko n’uyu mukunzi we Iribagiza nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana.

Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abakobwa benshi ariko ntiyigeze ahwema kugaragaza ko akunda cyane Iribagiza Joy ku mbuga nkoranyambaga ze,kuko ataterwaga ipfunwe no kuba bahateranira imitoma cyangwa se ngo abure kuba yamu-Postinga.

Nyuma y’igihe kinini bakundana,Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy bahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse babihamya mu ndahiro bakoreye imbere y’amategeko.

Ku itariki ya 13 Nzeri 2016,nibwo aba bombi bibarutse umwana wabo w’imfura bise Ethan Mukunzi.

Ku italiki ya 23 Mutarama nibwo Mukunzi Yannick yerekeje mu gihugu cya Sweden gutangira gukina nk’uwabigize umwuga.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa