skol
fortebet

Yasipi ushinjwa gutuka bikomeye Mwiseneza Josiane yasabiwe kwirukanwa mu bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019[AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Uwihirwe Yasipi Casmir uri mu bakobwa 20 basigaye muri irushanwa rya Miss rwanda 2019 yasabiwe kwirukanwa azira amagambo yanditse ku ifoto ya Mwiseneza Josiane yafashwe nk’igitutsi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Mutarama 2019 uyu Yasipi akaba yarashyize kuri Instagram Story ifoto ya Mwiseneza Josiane maze yandikaho ijambo “Savage” risobanuye umuntu witwara kinyamwanswa. Ibi rero bikaba bitashimishije nabusa abafana ba Josiane dore ko ari na Benshi kuri Instagram ku buryo bagiye ku mafoto ya Yasipi atandukanye bakegenda basaba abashinzwe gutegura Miss Rwanda 2019 ko bahita bamusezerera.

Yasipi akaba yabyutse asa n’usaba imbabazi ndetse anisobanura aho yavuzeko atariwe washyizeho iyo foto yateye umujinya abafana ba Mwiseneza Josiane.

Yasipi mu kwisobanura yavuze ko adakoresha Account ye wenyine

Abakunzi ba Mwiseneza bibasiye bikomeye Yasipi

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • bamukuremo uwo yasipi yokagwa muu

    Eeee umva nawe akiza guhatana nabo baramurebaga bakamusuzugura kuko banonaga ko ari umunya cyaro none reka abahagize

    Uwo wahangaye gutuka umwali Josiane ni uwahe? Nahite ataha yirukanwe mu marushanwa, uwo siwo muco dushaka I Rwanda!

    Ubugome buraha burandenze kbsa wagirango s’umunyarwanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa