skol

Young Grace yamaganiye kure abavuga ko yisize mukorogo

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Young Grace yavuze ko gukura inzobe ye ari umwimerere ndetse ko kugira umutuzo ,gukura ,kugira amafaranga biri mu bituma biri mu bituma asa neza.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amagambo avuga ko umuraperikazi Young Grace yisize amavuta atukuza kubera inzobe afite muri iyi minsi.

Gusa mu kiganiro Young Grace yagiranye na X Large Tv Young Grace yavuze ko iriya ari inzobe ye ndetse byose biterwa nuko ari mu mutuzo , Gukura ndetse no kugira amafaranga byose biri mu bituma asa nkuko asa magingo aya.

Yagize ati” Nabwo nikoroze ahubwo iyi ni inzobe yanjye OG , burya iyo ufite umutuzo ,ukura ,ufite amafaranga byose biri mu bituma umuntu asa neza.”

Young Grace yaboneyeho no kuvuga ko kuri ubu ari mu rukundo n’umukinnyi w’umupira uzwi nka Rwabuhihi Hubert [Piqué] ndetse imyiteguro y’ubukwe irimbanyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa