Young Grace yatutse umunyamakuru wamubeshyeye ibyo atavuze
Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018
Umuhanzikazi Young Grace yifashishije urukuta rwe rwa Instagram atuka umunyamakuru wo mu Rwanda ko nta bunyamwuga ndetse ko ari umwana w’ indaya.
Taliki ya 9 Werurwe nibwo ikinyamakuru gikorera kuri interinet kitwa Touchrwanda.com cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “UMUSORE WAMENYEKANYE MURI FILIME NYARWANDA YAMAGANIYE KURE YOUNG GRACE WAVUZE KO BAKUNDANA” ibi byatumye Young Grace yifashisha urubuga rwe rwa Instagram abwira Umunyamakuru ko ntabunyamwuga afite ndetse ko yamujyana mu (…)
Umuhanzikazi Young Grace yifashishije urukuta rwe rwa Instagram atuka umunyamakuru wo mu Rwanda ko nta bunyamwuga ndetse ko ari umwana w’ indaya.
Taliki ya 9 Werurwe nibwo ikinyamakuru gikorera kuri interinet kitwa Touchrwanda.com cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “UMUSORE WAMENYEKANYE MURI FILIME NYARWANDA YAMAGANIYE KURE YOUNG GRACE WAVUZE KO BAKUNDANA” ibi byatumye Young Grace yifashisha urubuga rwe rwa Instagram abwira Umunyamakuru ko ntabunyamwuga afite ndetse ko yamujyana mu buyobozi abishatse arenzaho ijambo ritashimishije bamwe.
Young Grace abinyujije kuri Instagram yagize ati “Wowe wanditse iyi nkuru ndakugaye kandi ndagusetse pee! kandi sinatinya kuvuga ko uri n’umuswa cyane ndetse nibyo ukora utabikora kinyamwuga! icyambere ejo warampamagaye umbaza niba Koko ndi mu Rukundo na Njuga ndaguhakanira nkubwira ko ntakundana nuwo Njuga ndetse nkubwira ko ntanundi mubano wihariye dufitanye!nuko rero urihandagaje urenze kubyo nkubwiye nkanyirubwite uhimbye inkuru yawe noneho ihamya ko ngo nakwibwiriye ko nkundana nawe uri umuswa 100% .
Yakomeje agira ati “Icyo ni cyo nashingiraho mbikwita!Na message ndazifite aho nakwandikiye nkwiyama aho wambwiraga ngo nzamenya gusubiza ryari! ?none se wagirango ngusubize ibitari byo!? icyo gihe niba ari cyo washakaga ntiwarukwiriye kumpamagara n’ ubundi wari kwandika amateshwa yawe utambajije kuko n’ ubundi ntiwanditse ibyo nagusubije.... hanyuma rero reka ngukosore niba utarigeze unakurikirana ibijyanye nirushanywa rya Primus guma guma ntabwo hajyamo uwakundanye nabasore benshi nkuko wanditse ngo nabitangaje kugira ngo ntorwe muri guma guma uribeshya cyane kuko ari uwirata ibikorwa, mfite byinshi narata nakoze kdi byantambutsa nkuko ubivuga mfite album 2, n’ ibindi byinshi byagenderwaho bitari ubwo busutwa bwawe rero kurundi ruhande reka ngusubirize muruhame sinkundana nuwo Njuga simukunda"
Young Grace yashimangiye ko adakundana na Njuga ariko ko bafitanye ubushuti busanzwe.
ati " Nta nubwo rwose ari umuhungu w’inzozi zanjye uretse kuba ari inshuti isanzwe kandi nabwo itari mu nshuti zanjye za hafi, ikindi nta nubwo ari mubashinzwe gutoranya abahanzi bakoze kuko nta bunararibonye abifitiye ikindi simpamya ko nawe ibyo wamuvuzeho ariwe wabivuze kuko uko wampimbiye nawe wamuhimbira ntawamenya so, nsoza nakubwira ko mbishatse nanakurega ugahanirwa iryo kosa gusa icyo ugomba kumenya nuko izina Young Grace rishinganishije kdi nta ntwaro yacuriwe kurwanya izagira icyo intwara mwizina rya Yesu!Twubatse amazina yacu bituruhije kdi biduhenze none wowe uraza urikiniraho ibyo nakwita nka mabigibigi n’ikibariko cyenyege petit, we cunga Sana nundi musi,Si non je vais te montrer de quel bois je me chauffe!!! Son ov a bitch (Black Cat Thierry) ".
Black Cat Thierry wanditse iyi nkuru yatangarije umuryango ko ibyo Young Grace yanditse yabibonye mu gitondo kandi ko atamurenganya buriya yamaze kwishyira ku karubanda uko ateye.
Yagize ati “ Njyewe ejo navuganye na Young Grace mubaza ku makuru ye na Njuga niba bakundana , Young Grace ansubiza ambwira ko anyiyamye ibintu bakomeje kujyenda bamubaza adashaka kugira icyo abivugaho … , Kubera uburyo young Grace yambwiye nahise mubwira nti wagiye wiga gusubiza? njyewe nsobanurira menye neza ibyo nandika ….Young grace ansubiza ko ntacyo ashaka kubivuga ho , Mpita mpamagara njuga ambwira ko ibyo bintu nawe yabibonye gutyo gusa Young Grace ashobora kuba arimo gushaka uko yavugwa. byahise bituma mfata Orgine y’ inkuru nza kumenya ko young Grace yakoze biriya kugirango avugwe bimuhe amahirwe yo kujya muri Guma Guma , bivuga ngo niba ufashe inkuru z’ impande ebyiri nahise nkora iyanjye .
Thierry Yagize icyo yibwirira Young Grace wamwandagaje abinyujije kuri instagram yagize ati “ icyo nakwibwirira Young Grace ni uko iyo umuntu ababajwe n’ inkuru yanditsweho ntabwo ari ukwifata ugahita ujya ku mbuga nkoranyambaga ugatukana bihita bigaragaza uko uteye ,ahubwo wampamagara ukambaza icya binteye cyangwa niba bibangamye ukarenzaho mu kimbo cyo gufata umwanya ugatuka umuntu ngo “Son of a bitch “hari indi shusho uba werekanye njyewe ntabwo byambabaje kuko nahise mbona ishusho ye , ni uko ateye .
Ubwo UMURYANGO twaganiraga na Young Grace mu magambo macye yatubwiye ko ntacyo apfa n’ umunyamakuru wanditse iriya nkuru ndetse ko atanamuzi .
Yagize ati “ Njyewe ntacyo mpfa nuriya mu Nyamakuru kuko ntanamuzi ahubwo mwamubaza icyo dupfa we".
Ubwo UMURYANGO twaganiraga na Thiery yatubwiye ko ntacyo apfa na Young Grace yanditseho inkuru .
Yagize ati “ Ntacyo mpfa na Young Grace peee kuko ni umuntu dukunze kuganira cyane kuri telephone.
Mu kiganiro UMURYANGO uherutse kugirana na Young Grace ndetse na Njuga bose bemeje ko nta mubano udasanzwe bafitanye ndetse ko badakundana aho Njuga yaje kutubwira ko ntagahunda yo gukundana afite kandi afite umwana n’ umugore . Young Grace yongeye ho ko bafashe ayo mashushp ntakindi bagamije kandi ko ari inshuti bisanzwe na Njuga .
Bisobanuye ko ntamubano wihariye uri hagati ya Young Grace na Njuga .


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *