Zari yagize icyo yibwirira abagabo bamuhoza ku nkeke bashaka urukundo
Yanditswe: Wednesday 09, May 2018
Zari yabwiye abagabo bose bakomeje kumwandikira bamusaba urukundo ko azafungurira irembe umwe muribo umunsi ntugera.
Urukundo rwa Zari na Diamond rwajemo agatotsi taliki 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin] biturutse ku mahitamo y’uyu mugore wavuze ko yahagaritse umubano nuyu muhanzi kubera kunanirwa kwihanganira gucibwa inyuma, mu gihe Diamond we yavuze ko yari yaramuburiye kwitegura kuzamubonana n’abagore benshi bitewe n’umwuga akora.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8 nibwo Zari yanditse ku rubuga rwa Snapchat avugako atangazwa n’umubare w’abagabo bakomeje kumwandikira bamusaba ko bakundana mu gihe yabasubije ko kuri ubu akeneye kubaho wenyine ko azagira igihe agafungurira irembo umwe muri bo igihe cyageze.
Yagize ati “Ndi njyenyine ku bw’amahitamo. Urutonde rw’abagabo bategereje ko dukundana ni igitangaza gusa ndi kuryoherwa n’ubuzima ku giti cyanjye none aha. Niba niteguye nzafungurira irembo undi muntu mu buzima bwanjye gusa ubu ni njye n’abana banjye gusa.”
Bamwe mu bagabo bavugwaho gusaba urukundo Zari barimo Umuririmbyi witwa Ringtone Apoko ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya wigeze kwerura agatangaza ko agomba kwegukana Zari akamuhoza amarira yarize kubera Diamond.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *