skol

Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru yakubise umugore we yenda kumunena ijisho

Ad Restricted   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 17 July 2018

Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru mu ikipe y’ igihugu ya Nigeria ‘Super Eagles’ witwa Shehu Abdullahi, yakubise umugore we Sumayya Mustapha yenda kumumena ijisho azira ko atakomeje kuvugira telephone ahubwo agahita ayikupa.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ibi byabaye mu mpera z’ icyumweru gishize, bikabera aho uyu mukinnyi n’ umugore we batuye Sokoto muri Nigeria.

Ngo Sumayya yarimo avugira kuri telephone abonye umugabo we yinjiye ahita akupa telephone ako kanya.

Umuntu bavuganaga yarongeye arahamagara uyu mugore yanga kumwitaba kuko umugabo yari akiri hafi aho ngo yumve ibiganiro umugore we agirana n’ abo bavugana kuri telephone.

Uyu mugore avuga ko hari ubwo uyu mugabo yihishya agafata amajwi y’ ibiganiro avugira kuri telephone.

Sumayya yahishyuye ko umugabo we akunze guhengera asinziriye ubundi akabatura telefone ye agasoma ibiganiro agirana n’ abantu akanabifotora. Ibi ngo yumvise bimurambiye yanga kwitaba telefone umugabo we ahari nubwo uyu mugabo yabimuhatirizaga.

Shehu yahise akubita umugore ijisho rirahisha. Shehu Abdullahi yari mu ikipe ya Nigeria iherutse kwitabira igikombe cy’ isi igasererwa itageze muri kimwe cya 8.
Akina mu ikipe ya Bursaspor yo muri Turikiya ariko ari mu karuhuko iwabo muri Nigeria.

Sumayya ukora ibijyanye no kwita ku bwiza (Beautician)yashyingiranywe na Shehu muri 2015 banafitanye umwana umwe.

Inama y’ umuryango yarateranye ngo ishake umuti w’ amakimbirane ari hagati ya Shehu n’ umufasha we ariko ibyavuyemo ntabwo biratangazwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo wanjye arandembeje ngo ‘Ndyamane n’ abagabo b’ abakire’

Umugabo wanjye twakundanye kuva mu bwana bwacu twigana Primaire na...
26 July 2018 1

Umugabo wa mukuru wanjye yansambanyirije mu bwogero antera inda- NKORE...

Mu buzima hari ibintu utapfa kwiyumvisha ko bibaho. Nari mfite imyaka 15...
25 July 2018 3

Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru yakubise umugore we yenda kumunena...

Umukinnyi w’ umupira w’ amaguru mu ikipe y’ igihugu ya Nigeria ‘Super Eagles’...
17 July 2018 0

Impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na ba nyirabuja yamenyekanye

Bitungura benshi kumva ko umubyeyi wubashwe asambana n’ umukozi we cyangwa...
7 July 2018 6

Umugore yataye umugabo we ngo ni inkandagirabitabo nyamara niwe wamurihiye...

Umugore yatse gatanya atandukana n’ umugabo we amuziza ko atazi gusoma no...
10 May 2018 0

Abagore b’ ibizungerezi babaho ubuzima bw’ umunezero iyo barongowe n’ abagabo...

Ni abagore beza bangahe bahitamo gushakana n’ umugabo ukundwa n’ abagore?...
8 May 2018 0