skol
fortebet

Amabanga 3 utazabwirwa n’umukobwa mukundana

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi bivugwa ko abagabo cyangwa se ab’igitsina gabo aribo bantu badakunze kuvuga ibiberekeyeho gusa burya n’abagore bagira ibanga bikomeye kuri bimwe mu biranga ndetse n’ibyiyumviro byabo cyane cyane bagakunda kubigira ibanga ridakorwaho n’uwo ari we wese. Abakobwa cyangwa abagore nk’uko bakunze kwitwa muri ‘rusange’ bagira ibintu bashobora kukubwiza ukuri n’ibindi biba ari nk’ihame kuguhisha cyangwa se kukubeshya ahanini bagambiriye kutamena ibanga cyangwa ukuri ku biberekeyeho.
1. Biragoye (...)

Sponsored Ad

- Ni kenshi bivugwa ko abagabo cyangwa se ab’igitsina gabo aribo bantu badakunze kuvuga ibiberekeyeho gusa burya n’abagore bagira ibanga bikomeye kuri bimwe mu biranga ndetse n’ibyiyumviro byabo cyane cyane bagakunda kubigira ibanga ridakorwaho n’uwo ari we wese.

- Abakobwa cyangwa abagore nk’uko bakunze kwitwa muri ‘rusange’ bagira ibintu bashobora kukubwiza ukuri n’ibindi biba ari nk’ihame kuguhisha cyangwa se kukubeshya ahanini bagambiriye kutamena ibanga cyangwa ukuri ku biberekeyeho.

1. Biragoye ko yaguhishurira ibyiyumviro bye:

Umukobwa cyangwa se uw’igitsina gore ntakunze kugaragaza uko yiyumva nyakuri iyo ari kumwe n’umukunzi we.

Mu gihe umukobwa ari mu rukundo akora buri kimwe ngo arinde umusore bakundana, ku buryo icyo amusabye cyose akimuha agifite,ubundi ubushakashatsi bwerekana ko hafi igitsina gore cyose ko kigerageza kwihagararaho ku byiyumviro byabo ku buryo umusore bakundana adashobora kumenya ibyiyumviro bye afite muri ako kanya bari kumwe, kuko ngo niyo umusabye ko mwaryamana we atabyemera ku munwa ahubwo abihakana nyamara ku mutima we Atari uko bimeze,ahubwo we muri we atifuza kukubabaza.

2. Ufite imyaka ingahe?

Abasore bareshya abakobwa rimwe na rimwe uzasanga bakunze kubaza iki kibazo abakobwa gusa ni bacye babasha kubona igisubizo cyacyo, n’ababasha kukibona abenshi ntibabwizwa ukuri.

Ibi abahanga bavuga ko ngo impamvu ahanini abakobwa batsimbarara ku myaka yabo ngo ari uko iyo bayivuze rimwe na rimwe batakaza inshuti, yewe ngo bikaba byabaviramo no kuba babura abagabo, iyo ukomeje kumuhatiriza byo kukwikiza akubeshya imyaka ye, kandi koko mu bisanzwe imyaka y’umugore yihuta kurusha iy’umugabo. Ahanini abakobwa bakunze kubeshya imyaka ni babandi bagejeje mu myaka ya za 30 y’amavuko.

3. Wakundanye n’abasore bangahe?

Iki kibazo nacyo gikunze kugarukwaho hagati y’abakundana gusa abashakashatsi bagaragaza ko ari bacye babwizanya ukuri kuri iyi ngingo.

Buriya iki cyo abakobwa bagihuriyeho n’abasore, nta musore ubwiza ukuri umukobwa bakundana umubare w’abakobwa bakundanye mbere ye, kandi ni n’uko n’abakobwa nabo ni bacye bashobora kukubwiza ukuri umubare w’abasore bakundanye mbere yawe, ariko ngo ahanini umukobwa akora ibi kubera ko agukunda adashaka kuguhomba.

Ibitekerezo

  • Nidange gusa igihe cyose nukugira ubushishozi muri byose nugusaba Imana akabariyo iguhitiramo.

    Yego nibyo nta mukobwa cyangwa umusore wakubwiza ukuri kuri izi ngingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa