skol
fortebet

Bampanuriye ko ninshakana n’ umukunzi wanjye azanyanduza SIDA, mbigenze ko ntayo arwaye?

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

skol

Umukunzi akaba n’ Umusomyi w’ UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko mwamugira inama akabona amahitamo
Yatangiye ibaruwaye avuga ko avuga ko afite imyaka 30, yarangije kaminuza akaba afite akazi, ndetse ko yiteguraga kurongora bitarenze 2018.
Yagize ati “Muraho basomyi b’ UMURYANGO nasomye inama mwagiye mugira bagenzi banjye babagejejeho ibibazo bitandukanye kandi nanjye kimwe namwe hari abo nagiye ngira inama uko mbyumva. Kuri iyi nshuro nagira ngo nanjye mundwaneho bavandimwe kuko nanjye ubu ndi (...)

Sponsored Ad

Umukunzi akaba n’ Umusomyi w’ UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko mwamugira inama akabona amahitamo

Yatangiye ibaruwaye avuga ko avuga ko afite imyaka 30, yarangije kaminuza akaba afite akazi, ndetse ko yiteguraga kurongora bitarenze 2018.

Yagize ati “Muraho basomyi b’ UMURYANGO nasomye inama mwagiye mugira bagenzi banjye babagejejeho ibibazo bitandukanye kandi nanjye kimwe namwe hari abo nagiye ngira inama uko mbyumva. Kuri iyi nshuro nagira ngo nanjye mundwaneho bavandimwe kuko nanjye ubu ndi mu ihurizo”

Muti ihurizo riteye rite? Nakundanye n’ umukobwa tudahuje idini. Nahoze nsenga cyane najyaga mu byumba by’ amasengesho inshuro nyinshi. Nabanje gukundana n’ abakobwa batandukanye duhuje idini ariko nkabona tutashoboka bitewe n’ amahame n’ imyitwarire yabo. Nyuma naje guhura n’ umukobwa mwiza pe! Numva ndamukunze cyane musaba urukundo ararumpa ibintu ndabona bigenda neza n’ ubwo dusengera mu madini atandukanye.

Mu gihe nateganya ko njye n’ umukunzi wanjye twitegura kurushinga tuzabyumvikanaho tukareba idini ridusezeranya, abahanzuzi bo mu itorero nsengeramo ADEPR bampanuriye ubuhanzuzi bwankuye umutima butuma mpera mucyeragati mbura ayo gucira n’ ayo kumira. Bampanuriye ko uwo mukunzi wanjye bise ‘UMUNYAMAHANGA’ yaje ngo tukundane agushe ubundi azanyanduze SIDA.

Mu minsi ishize nagiye kwipimisha SIDA nsanga ndi muzima kandi hari hashize igihe ndyamana nawe tutikingiye. Nyuma y’ umunsi nakiriye ubuhanuzi bumbwira ko uwo mukunzi wanjye azanyanduza SIDA, umukunzi wanjye yambwiye ko namuteye inda.

Kuba naramuteye inda numva atari ikibazo kuko ndamukunda ndetse numva nshaka kwihutisha ububwe tukabukora vuba inda itaragaragara. Gusa ubu ikibazo mfite ni uko bampanuriye ko ninshakana nawe azanyanduza SIDA nubwo kugeza ubu umukunzi wanjye ari muzima. Mbigenze nte?

Murakoze!

Ibitekerezo

  • Wavuze ko wize kaminuza kandi ukaba unasenga. None ndibaza nkumuntu wize nkawe byongeye kandi ykaba usenga kuki utajijuka ngo urekane nabatekamwitwe ? Ubwo se ni ubwambere wumvise ubwo buhanuzi bwibinyoma?

    umukunzi wawe ashobora kuzaguca inyuma akanduza wenda azahura nundi uyifite itonde ubanze usubize ubwenge kugihe yewe ubuhanuzi ubwitondere wenda uramukunda ariko siwe Imana yakugeneye itonde rero uge no mubandi bahanuzi wumve gusa bavuga ukuri .

    Ariko ubwo urakina cyangwa uraganira?Ngo urasenga, warize, wateye inda kandi baraguhanuriye ko azagutera Sida? Ubwo buhanuzi arinjye sinabwemera kuko iyo buba ubuvuye ku Mana yo mu ijuru bwari kukubwira ko uzarimbuka kuko uri umunyabyaha!naho ibyo ko uzandura Sida nta gaciro ukwiye kubuha kuko abo mwasenganaga bagukekagamo umugabo w’umwe muri bo none warabakwepye ujya ahandi hitwa ngo mu banyamahanga!Abatizera Bibiriya ibita abanyamahanga ku Bizera! Niba rero utizera ugasanga undi utizera ntabwo ari umunyamahanga kuri wowe ni mugenzi wawe komereza aho va ku buhanuzi bupfuye!Imana ikunda abantu ntishaka ko hagira n’umwe urimbuka niyo mpamvu ihora idutumaho mu nzira zitandukanye ngo twihane ibyaha tutazarimbuka, ubuhanuzi rero bw’ubu bwo bushingiye ku by’isi kuko abantu nyine ari ab’isi!Ngo Imana iguhaye inzu, umugore/umugabo, visa, amafranga n’ibindi nk’ibyo ariko ntawushaka gukora ku byaha by’abantu kuko abantu batabikunda!Rongora uwo mugore wawe hanyuma muzihane ibyaha musabe Imana imbabazi mukizwe by’ukuri mugere ku musaraba wa Christ ntaho muzahurira na Sida naho ubundi nunamureka uzaba uhungiye ubwayi mu kigunda!

    Ubwo rero ugiye kwangaza umwana w’abandi n’uwo ubyaye azakure abaririza se ngo wahanuriwe !

    Hhh ibi birababaje ariko kurundi ruhande biranatangaje.uragira uti ndasenga kdi uti nabanje gukundana nabakobwa duhuje idini ntitwashobokana kubera amahame nimyitwarire yabo yo mwidini.bisa nkaho nawe amahame yidini atagufasheho bityo ntukwiye no kwemera ubuhanuzi busa butyo ngo bukubuze kurongora umukobwa ukunda. Muri ikigihe abahanuzi baragwiriye ndetse benshi bahanura bashingiye kubyifuzo byabo.no kuba bakubonana nuwo bita umunyamahanga ubwabyo byatuma bahanura. Shishoza, urebe niba agukunda, niba yiteguye ko muhitamo aho musengera mukegera Imana nyuma yokubana ibindi ubyime amatwi. Ese kugezubu ubona aguca inyuma ukaba ubona byazanaba intandaro yiyo sida? simpamya ko numureka akangara numwana wawe atwite aribwo Imana izagushima!? Numvise ngo urasenga! Umuhanga wo kwizera ubuhanuzi asaba Imana ikimenyetso. Ese nawe warakibonye? Ca ubwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa