skol
fortebet

Dore ibimenyetso 6 by’ingenzi bizakwereka ko umukobwa afitiye urukundo rwinshi ikofi yawe

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Buri musore cyangwa umugabo wese aba ashaka umugore uzamukunda we ubwe atari ukubera ko afite amafaranga menshi yo gutakaza cyangwa afite ibindi bikorwa bimwinjiriza.
Ubundi hari ubwoko bw’abagore hano hanze butandukanye;hari bamwe bazagukunda kuko uri wowe n’abandi benshi bazagukundira impamvu yumvikana ndetse n’abazagukunda kubera icyo ufite,ibi kandi ni ibintu bigarangarira buri wese. Bityo hano twahisemo kubasangiza bimwe mu bimenyetso byingenzi 6 bizakwereka ko umugore akunda cyane ikofi (...)

Sponsored Ad

Buri musore cyangwa umugabo wese aba ashaka umugore uzamukunda we ubwe atari ukubera ko afite amafaranga menshi yo gutakaza cyangwa afite ibindi bikorwa bimwinjiriza.

Ubundi hari ubwoko bw’abagore hano hanze butandukanye;hari bamwe bazagukunda kuko uri wowe n’abandi benshi bazagukundira impamvu yumvikana ndetse n’abazagukunda kubera icyo ufite,ibi kandi ni ibintu bigarangarira buri wese.
Bityo hano twahisemo kubasangiza bimwe mu bimenyetso byingenzi 6 bizakwereka ko umugore akunda cyane ikofi yawe ku kurusha.

1.Ntazigera agushishikariza kubitsa

Umugore ugukunda ahangayikishwa n’uburyo muzabaho ejo hazaza,azahangiyikshwa no gupanga nawe iby’ejo hazaza,ni ku bwiyo mpamvu azagushishikariza kubika amafaranga,aba ashaka ko ukoresha amafaranga mu bintu bifite inyungu.

Naho umugore wakuruwe n’ikiva mu ikofi yawe “amafaranga”,ntazigera ahangayikishwa n’imbere yawe hazaza,kubitsa ndetse n’ibindi bintu,uwo njye mwita “Umugore wako kanya”,ari aho kubera icyo ari buhavane gusa muri uwo mwanya.

2.Ntazigera agira igitambo

Umugore ukunda amafaranga y’umugabo ku murusha,ntazigera we agira icyo yinjiza mu mubano wanyu,ntazigera atanga igitambo,mbese nta mutungo we uzigera ugendera mu bintu byawe,we ahora ashaka kwakira gusa naho iki kitari icyo nta gaciro agiha.

3.Iteka ahora ashaka

Umugore uba ukunda ubutunzi bwawe ku kurusha,ni wa wundi uzanya avana ibikoresho akeneye byose kuri wowe,nti yita ku byabaye ubushize cyangwa zimwe mu mpanowamuhaye mu cyumweru gishize cyagwa ukwezi gushize;iteka azahora ashaka ibirenzeho,uwo ushatse wamwita “Intanyurwa”.

4.Biragoye ko yanyurwa

Birababaza cyane kugira ubwoko bw’umugore utanjya unyurwa nibyo umukoreye,yewe niyo akeretse ko anyuzwe,biba ari uburyarya,ahanini usanga ibyakubera byiza nibura aruko nta na kimwe yakwereka.we inshingano ze ziba ari kubona icyo ashaka,igihe agishakiye ndetse nuburyo agishakamo,niko aba ameze.

5.Ikindi yakira impano zihenze ku bandi bagabo

Uku ntabwo ari ukukubeshya da,mu gihe umugore yakiriye impano nyinshi zihenze zivuye ku bandi bagabo,iteka azahora azigusaba nawe,niyo waba warigeze uzimuha zabona ko zitahagije ashaka izirenzeho.

6.Nta zigera yita ku buryo amafaranga yabonetsemo

Ubu nibwo bwoko bw’abagore bwibanze noneho,ntazigera yita uko amafaranga yabonetse,gusa hari ikintu kimwe gusa azitaho,”uburyo amafaranga yagiye cyangwa yashize”,azaba Bank yawe ndetse abe n’igipesu cy’ikofi yawe ubundi abe n’umubare w’ibanga y’ikarita yawe yo kubikurizaho amafaranga.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa