skol
fortebet

Dore uburyo 6 ushobora gukoresha ubundi ugatera uwahoze ari umukunzi wawe gufuha

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Buri umwe wese wigeze gukundana bityo umwe akabaza undi ndacyeka ubu buryo uri bubu kunde kuko buri butume uwari inshuti yawe ya mbere hanyuma akaza kuguhemukira azajya agufuhira kandi mutakiri kumwe.
Kandi nkubwije ukuri ko ubu buryo nubukoresha uwari inshuti yawe azicuza amakosa yagukoreye yose hanyuma akugarukire,ubwo ni wowe uza ufite ububasha bwo kwemera ko agaruka cyangwa ukamuhakanira.
1.Icyizere
Icyizere ni buri kimwe cyose,kandi icyizere ni kimwe mu bintu ukwiriye kunaza (...)

Sponsored Ad

Buri umwe wese wigeze gukundana bityo umwe akabaza undi ndacyeka ubu buryo uri bubu kunde kuko buri butume uwari inshuti yawe ya mbere hanyuma akaza kuguhemukira azajya agufuhira kandi mutakiri kumwe.

Kandi nkubwije ukuri ko ubu buryo nubukoresha uwari inshuti yawe azicuza amakosa yagukoreye yose hanyuma akugarukire,ubwo ni wowe uza ufite ububasha bwo kwemera ko agaruka cyangwa ukamuhakanira.

1.Icyizere

Icyizere ni buri kimwe cyose,kandi icyizere ni kimwe mu bintu ukwiriye kunaza kugira,icyizere kizatuma wisumburaho,kizatuma uba uw’igikundiro kurenza uko waruri mbere,wowe wigaragara nkuwacitse integer ahubwo garagaza ko ufite icyizere ibi bizatuma uwari umukunzi wawe agushakisha cyane.

2.Urubuga nkoranyambaga

Urubuga nkoranyambaga n’inzira nini ushobora gukoresha ushotora uwari umukunzi wawe,gerageza ujye ushyiraho amafoto yawe meza yayandi koko yerekana ko umeze neza nta kibazo ufite,yayandi yerekana ko nyuma yo gutandukana nawe hari aho ugeze harenze aha mbere,nukora ibi uwari umukunzi wawe azakwirukaho.

3.Tera imbere

Nimvuga gutera imbere wumve ko niba watandukanye nawe gerageza ukore uko ushoboye maze utere indi ntabwe ujya mbere ku buryo utandukana nuko wari umeze mbere mukiri kumwe.

4.Intsinzi

Nkuko bivugwa ngo “Intsinzi ni Papa wa byinshi hanyuma gutsindwa bika imfubyi”,nkubwije ukuri koi bi koko ari ukuri kuzuye pe,kora cyane mu kazi ukora ku buryo uzazamuka mu yindi ntera,uwahoze ari umukunzi wawe nabona ibi bizahora bituma aribwa mu mutima.

5.Ishyire mu mutuzo

Ibyishimo ni byiza maze ukishyira mu mutuzo bizatera abantu kubana nawe,Niba wishimye ugaragaraho igikundiro,uzagira ubwiza bugaragarira buri umwe wese n’amaso,mbese bwa bwiza roho izabona ikabwifuza,gusa niba koko uzajya uhora uri umunyamunezero ntuzigera wifuza ko wasubirana na wawundi wakubabaje ahubwo uzashaka undi mwiza.

6.Garagara neza

Ingingo ya 1 niya 5 ntacyo izaba ikimaze niba ukurikije niyi ngigo ya 6.Garagara neza,Garagara nk’umunyagikundiro,iyiteho wowe ubwawe bizatuma uwari umukunzi wawe afuha,Wiba umunyantege nke kuko umukunzi wawe yakwanze cyangwa mwashwanye,ba umunyembaraga.

Hari bamwe bakubwira ngo kugira ngo utere ishyari uwari umukunzi wawe ngo,wowe genda ukorane imibonano mpuzabitsina n’abandi,ati somana nundi imbere yuwahoze ari umukunzi wawe maze ubundi umuce iruhande utanamuvugishije,jye umbajije nakubwira koi bi ari iby’abana.

Martin Munezero

Ibitekerezo

  • Ibi byaba ar ukuri

    Nuku ugomba kumva ko ubuzima bwawe ari wowe ubufite mubiganza byawe not other.
    Kandi ikindi ubuzima nibugufi nawumenya aho bugomba kugarukira bityo wakabaye wishima kubwawe mugihe ugihumpeka , ukiga kwikunda wowe ubwawe uzabona ko nabo nacyo bamaze mugihe badahari konakabuza ngo bukomeze nkuko byahoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa