skol
fortebet

Dore uko wahangana no kurangiza vuba nibyagufasha kubirwanya

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

skol

Kurangiza vuba ni iki ?
Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere yuko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota 2 ari mu gikorwa.
Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo
amakuru dukesha umutihealth atugaragariza ko Kurangiza vuba Ubusanzwe impamvu nyamukuru ibitera atizwi. Ariko hari ibyabonetse ko bitera kurangiza vuba birimo :
Kuba utaramenyera imibonano (ubikoze vuba) Kubikorana n’umuntu mushya, (...)

Sponsored Ad

Kurangiza vuba ni iki ?

Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere yuko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota 2 ari mu gikorwa.

Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo

amakuru dukesha umutihealth atugaragariza ko Kurangiza vuba
Ubusanzwe impamvu nyamukuru ibitera atizwi. Ariko hari ibyabonetse ko bitera kurangiza vuba birimo :

Kuba utaramenyera imibonano (ubikoze vuba)
Kubikorana n’umuntu mushya, mutamenyeranye.
Kuba udasiramuye
Kuba uhangayitse, udatuje, ubikoze nk’ubyibye
Uburyo bikorwamo. Hari position aimee na zimwe zituma umuntu arangiza vuba
Kuba ubikoze utari ubiherutse

Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora kubitera.

Ese kurangiza vuba biravurwa ?

Kurangiza vuba birakira rwose ukurikije inama uhabwa.
iyo uzikurikije neza birakira. murizo twavuga mo :

Gutuza

Mu gihe wumvise ko uri hafi yo kurangiza, rekera kwinyeganyeza, uzamure umwuka mwinshi wongere uwusohore, ubikore 3. Uhite utekereza ikindi kintu nk’umupira warebye, film se, mbese use n’uwirengagiza ibyo urimo. Nyuma y’akanya ukomeze igikorwa.

Gukanda umutwe w’igitsina

Mu gihe wumva ugiye kurangiza nanone, uwo mukorana imibonano musabe kubumba amaguru cyane igitsina cyawe akinigire mu matako ye. Nawe ushobora gukuramo igitsina ukagifata ugakanda ku mutwe wacyo ukoresheje igikumwe n’intoki 2 zigikurikira. Wakumva byasubiyeyo ukongera ugakomeza.

Kwiyakana

Mu gikorwa, igihe wumvise ugiye kurangiza, kuramo utuze. Nihashira akanya wongere, gutyo gutyo.

Kwitegura bihagije

Wikorana imibonano ihubi ; tuza mwitegure bihagije kandi mubikore mwese mufatanya. Niyo warangiza utarabikora, ariko kuko ufite umwanya, mukomeze gufatanya wongere ubishake. Nubikora bizagenda neza.

Kwisiramuza

Kiriya gihu gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cyongera ubushake. Iyo rero kivuyeho byongera umwanya umara mu gikorwa.

Guhindura position

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo bikozwe umugabo ari we uri hasi bituma igihe abikoramo cyiyongera kuko kwikubanaho bigabanuka.

Gukoresha agakingirizo

Ubu nabwo ni uburyo bwiza kuko bigabanya kwikubanaho. Gusa ku nshuro ikurikiyeho wareka kugakoresha kuko akenshi ku nshuro ya 2 uratinda kurangiza.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa