skol
fortebet

Ese waba uzi iminota nyayo yo gutera akabariro kugira ngo umuntu abe yaryoherwa bihagije?

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

skol

Abantu bamwe bibaza umwanya nyawo igikorwa cyo gutera akabariro kigomba kumara kuko hari n’abatekereza ko kurangiza vuba cyangwa gutinda cyane byaba ari ikibazo.
Ese ni iminota ibiri, itanu, mirongo itatu, isaha, ibyo bibazo byose nubwo ari ingenzi ngo burya umuntu akwiriye kwishimira ko yabikoze neza aho kwishimira umwanya yamaze abikora.
Urubuga elcrema rwandika ku nkuru z’urukundo n’imibanire rugaragaza ko abagore benshi batishimira umugabo urangiza vuba ariko bakanibaza iminota nyirizina (...)

Sponsored Ad

Abantu bamwe bibaza umwanya nyawo igikorwa cyo gutera akabariro kigomba kumara kuko hari n’abatekereza ko kurangiza vuba cyangwa gutinda cyane byaba ari ikibazo.

Ese ni iminota ibiri, itanu, mirongo itatu, isaha, ibyo bibazo byose nubwo ari ingenzi ngo burya umuntu akwiriye kwishimira ko yabikoze neza aho kwishimira umwanya yamaze abikora.

Urubuga elcrema rwandika ku nkuru z’urukundo n’imibanire rugaragaza ko abagore benshi batishimira umugabo urangiza vuba ariko bakanibaza iminota nyirizina icyo gikorwa gikwiriye kumara.

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Brendan Zietsch, inzobere ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe wo muri Kaminuza ya Queensland muri Australia akabukorera ku bantu 500 bubatse ingo, bwagaragaje ko ikigereranyo cy’iminota yo gukora imibonano mpuzabitsina ari hagati y’amasegonda 33 n’iminota 44.

Impuzandengo ya buri rugo muri izo zabajijwe mu mwanya bamara muri icyo gikorwa, ni iminota 5.4. Gusa uyu mushakashatsi ntiyemeje ko ari wo mwanya nyawo icyo gikorwa gikwiriye kumara.

Ibyo kandi bijya guhura n’ubundi bushakashatsi bwari bwarasohotse muri 2008 bukozwe n’umunya-Canada bwerekanye ko umwanya muto abantu bamara bakora imibonano mpuzabitsina uri hagati y’umunota umwe n’iminota ibiri na ho umwanya munini bamara ari hagati y’iminota itatu n’irindwi.

Yagaragaje umwanya abenshi bifuza ko icyo gikorwa cyamara ari hagati y’iminota irindwi na 13.

Uyu mushakashatsi Dr Brendan avuga ko gupima igihe igikorwa kigomba kumara byaba ari ukwibeshya kuko icy’ingenzi atari uko igikorwa kiba vuba cyangwa umwanya munini ahubwo ari uko cyaba gikozwe neza kigashimisha impande zombi.

Ati “ Hari ubwo abagira vuba bashobora kubikora neza kurenza abafata isaha yose.”

Bitewe n’ibyiyumviro abantu barimo ndetse n’uburambe babifitemo, ngo gukora imibonano mpuzabitsina bimara akanya gato cyangwa kanini, bitewe n’aho abayikora bari, uko basanzwe babanye n’ibindi byinshi.

Ibitekerezo

  • I’ve question according kurangiza vuba but i’m single i haven’t wife but ndangza vba! Inama rer mwangra cnge umuti nafata muvyamw ninkuwah?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa