skol
fortebet

Gasabo: Umusore yabenze umukobwa bitewe n’ imyitwarire mibi ya Nyirabukwe

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigalii umuhungu wari waramaze gufata irembo yahisemo guhagarika ubukwe bidaturutse ku myitwarire y’umukobwa yifuzaga kuzabana nawe ahubwo biturutse ku myitwarire ya nyina w’umukobwa umuhungu atishimiye .
Mu karere ka Gasabo ahari abiteguraga ubukwe, haje kumvikana inkuru mu miryango yombi ko ubukwe bwahagaze kuko umusore yisubiyeho gusa ngo yirinze gutangaza impamvu yabimuteye. Ubukwe bwari buteganyijwe muri Gicurasi 2017
Bigitangira urukundo rwari (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigalii umuhungu wari waramaze gufata irembo yahisemo guhagarika ubukwe bidaturutse ku myitwarire y’umukobwa yifuzaga kuzabana nawe ahubwo biturutse ku myitwarire ya nyina w’umukobwa umuhungu atishimiye .

Mu karere ka Gasabo ahari abiteguraga ubukwe, haje kumvikana inkuru mu miryango yombi ko ubukwe bwahagaze kuko umusore yisubiyeho gusa ngo yirinze gutangaza impamvu yabimuteye. Ubukwe bwari buteganyijwe muri Gicurasi 2017

Bigitangira urukundo rwari umunyenga

Uyu musore yatangaje ko umukobwa batandukanye yamwishimiraga cyane ndetse ngo kubera urukundo yari amufitiye hari nubwo babaga barimo gutembera maze akamuheka kugira ngo yishime. Ati “Njye naramukundaga cyane, hari nubwo namuhekaga ntitaye ku byo abantu bavuga kuko numvaga nakora icyamushimisha cyose.

“Twakundanye imyaka ibiri, ishize tujya gufata irembo kuko twari twaremeranyijwe kuzabana muri Gicurasi 2017.”

Uyu musore avuga ko nyuma yo gufata irembo ngo umukobwa yamweretse ko ashira isoni, atangira kubona umukobwa amwubahuka ndetse akamusubiza uko yishakiye bitandukanye na mbere.

Uyu musore ati “Rimwe hari ubwo yampamagaye ndi mu rusaku rwinshi Nyabugogo sinayumva, ngeze mu rugo muhamagaye arambwira ngo arabona nzamuharika akiri muto ngo ubwo narindi mu bandi bagore.”

Uyu musore avuga ko ibyo byatumye bashwana gusa nyuma y’igihe gito basabana imbabazi maze urukundo rwongera kuryoha.

Uko nyirabukwe yabaye nyirabayazana

Bitewe n’uko ari umuhungu ndetse n’umukobwa batuye mu murenge umwe, ngo basuranaga kenshi ndetse uyu muhungu akaba ataca ku rugo atabasuhuje niyo yaba azi uko umukunzi we adahari.

Kera kabaye ngo yanyuzeyo nk’uko yabimenyereye, gusa icyo gihe umukunzi we yari ahari maze amuha ikaze, bicara mu ruganiriro baba bari kureba televiziyo na nyina w’umukobwa yari ahari.

Haciyeho akanya gato sebukwe nawe ngo yaratashye avuye ku kazi asuhuza abari mu ruganiriro nawe aricara areba amakuru.

Bitewe n’uko uwo musaza akundwa cyane n’abana, ngo abana bo muri icyo gipangu bahise buzura mu ruganiriro baje kumusuhuza kuko azi kubakinisha no kubaterura akabakoresho n’udukino.

Uyu musore yakomeje agira ati “Uwari Mabukwe yasohotse hanze gato ubanza yari agiye nko kwitaba telefoni, agarutse yasanze abana buzuye mu nzu barimo guhobera umusaza. Ati ‘Ese ubundi aba bana bangana gutya babwiwe n’iki ko uje, umusaza nawe mu gutwenga ,asubiza ko atajya amenya ikibabwira ko atashye kuko igihe cyose abona bamwirunzeho.”

Ngo nyirabukwe yahise yimyoza ati “huum, babuzwa n’iki kuza se? Ibi byerekana ko uri inshuti ya ba nyina .”

Umutima w’umusore wahise uzinukwa

Uyu musore ngo yarebanye n’umukobwa baraceceka, umusaza nawe agwa mu kantu ariko ntiyagira icyo avuga. Yakomeje atangaza ko yahise yibuka uburyo umukobwa ahora amukeka ngo amuca inyuma ndetse ngo yaba atinze kwitaba telefoni akamucyurira ko aba ari mu bagore.

Ati “ Najyaga nirengagiza ibintu byinshi ancyurira, kwakundi bavuga ngo urukundo ni impumyi ariko maze kubona ukuntu nyina asuzuguye umusaza mpari, nabonye ko nta burere n’umukobwa we afite. Byatumye mfunguka amaso nibuka ko na mukuru w’uwo mukunzi wanjye nawe yatadandukanye n’umugabo mpita mbivamo.”

Umukobwa ntazi icyo yazize

Uyu musore yavuze ko yahaye uburenganzira umukobwa ngo azishakire undi ngo kuko yumva we byaramuvuyemo.

Ati “Sinatinyuka kumubwira impamvu, mbura aho mbihera, gusa umusaza wamfatiye irembo narabimubwiye ambwira ko n’ubundi hambere uwabaga ashaka kuzagira umugore mwiza yitaga ku mico ya nyina, yayishima akabona ko n’umukobwa ajyanye azaba ingirakamaro.”

Uyu musore yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko abantu bakimenya ko yatandukanye n’uwo mukobwa, bamutinyutse bakamubwira ko uwo muryango abakobwa bawo bashira isoni kandi ntawe batinya.

Iyo ubajije uyu musore niba ateganya gushaka akubwira ko agiye gufata nk’imyaka ibiri akabitekerezaho ngo kuko abona bigoye kumenya umukobwa w’imico myiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa