skol
fortebet

Ibintu 5 utazigera ukora ngo nuko watandukanye n’umukunzi wawe

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Ubundi bwa mbere niba uziko ugiye mu rukundo,hita uteganya ko hashobora no kubaho gutandukana bitewe n’impamvu runaka, ziguturutseho cyangwa se zimuturutseho,ikindi kandi niba utandukanye nuwo wakundaga wikumva ko isi ikurangiryeho,hari n’abandi erega bashobora kuguha urukundo.
Bityo twahisemo gusangiza abasomyi b’umuryango.rw ibintu 5 utagomba gukora kubera ko utandukanye nuwo wakundaga
1.Wikwihimurira ku buzima bwawe
Niba uwo wakundaga akwanze ntago ugomba kwihimurira k’umubiri wawe ngo (...)

Sponsored Ad

Ubundi bwa mbere niba uziko ugiye mu rukundo,hita uteganya ko hashobora no kubaho gutandukana bitewe n’impamvu runaka, ziguturutseho cyangwa se zimuturutseho,ikindi kandi niba utandukanye nuwo wakundaga wikumva ko isi ikurangiryeho,hari n’abandi erega bashobora kuguha urukundo.

Bityo twahisemo gusangiza abasomyi b’umuryango.rw ibintu 5 utagomba gukora kubera ko utandukanye nuwo wakundaga

1.Wikwihimurira ku buzima bwawe

Niba uwo wakundaga akwanze ntago ugomba kwihimurira k’umubiri wawe ngo ujye mu nzoga, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, kwiyicisha inzara cyagwa kwirekura ukarya cyane.

2.Witangira guhiga uwo wamusimbuza

Hari ubwo iyo umuntu akwanze ushaka kumwihimuraho ngo umwerekera ko ntacyo byagutwaye ko wahise ubona undi ariko burya guhita wihutira gushaka undi ntago ari byiza kuko ushobora kuba utarafashe umwanya uhagije wo kwitekerezaho ugasanga amakosa wapfuye n’uwa mbere urongeye urayakoze. Burya biba byiza ubanje no gutegereza mbere yo gushaka undi kugira ngo ubanze wikuremo uwa mbere neza.

3.Wimucunga

Kwirirwa umucunga ku mbuga nkoranyambaga ngo urebe uwo bavugana ntacyo byakumarira uretse kukubabariza ubusa. Niba yarakwanze ubwo nyine ntagushaka,mureke ndetse ntugafate n’umwanya wawe umutekerezaho.

4.Wigenda umusebya

Kugenda umuvuga nabi bituma nawe ugaragara nk’umuntu udashobotse ku buryo hari n’uwagira ubwoba bwo gukundana nawe avuga ati ,ukuntu wagiye uvuga uwo mwakundanye najye dushwanye wagenda unsebya.

5.Wikwifungirana

Niba uwo wakundaga akwanze humura ubuzima ntiburangiriye aho ahubwo wabona Imana iguteganiriza ibyiza kurusha ibya mbere,wigenda ngo wihebe,wigungire ahantu hawenyine.

Ibitekerezo

  • Nukuri byananiye kumwikuramo subu nkoriki kok??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa