skol
fortebet

Menya igisobanuro cy’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho

Yanditswe: Sunday 24, Dec 2017

Sponsored Ad

skol

Impeta umurimbo ni umurimbo utarobanura igitsina, bivuze ko wambara n’ umugabo cyangwa umugore. Uyu murimbo wambarwa ku rutoki kandi kuri buri rutoki uwushyizeho uwita uhindura igisobanuro.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga WWW.RMRS.Com ubundi ibiganza byombi bifite ubusobanuro buhambaye mu buryo bujyanye n’imi korere n’imitekerereze ya muntu. Abahanga mu mite kerereze ya muntu bavuga ko ukuboko kw’i Buryo kwerekana imbaraga, umurava n’ubwiganze. Mu gihe ukuboko bw’ i Bumoso ko kugaragaza imitekerereze (...)

Sponsored Ad

Impeta umurimbo ni umurimbo utarobanura igitsina, bivuze ko wambara n’ umugabo cyangwa umugore. Uyu murimbo wambarwa ku rutoki kandi kuri buri rutoki uwushyizeho uwita uhindura igisobanuro.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga WWW.RMRS.Com ubundi ibiganza byombi bifite ubusobanuro buhambaye mu buryo bujyanye n’imi korere n’imitekerereze ya muntu. Abahanga mu mite kerereze ya muntu bavuga ko ukuboko kw’i Buryo kwerekana imbaraga, umurava n’ubwiganze. Mu gihe ukuboko bw’ i Bumoso ko kugaragaza imitekerereze n’umutwe ibi bigaragaza imitekerereze ndetse n’imyemerere y’umuntu.
Burya rero kwambara impeta ku rutoki runaka n’ubwo hari ababikora nk’umurimbo nyamara bifite icyo biba bisobanuye.

1.Kwambara impeta ku gahera (Agatoki gato muri zose): Kwambara impeta ku gatoki gato k’ikiganza. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragaza kubana n’abandi. Uru rutoki rugereranywa n’umubumbe wa merikure (mercure) kenshi umuntu yambara impeta kuri uru rutoki agamije ko abantu bayibona ndetse agamije no kubereka ko afite ubuhanga budasanzwe mu gukora ibintu binyuranye.

2. Urutoki ya kane(Mukubitarukoko): uru ni rwo rutoki bambaraho impeta ya Marriage, bitewe n’uko uru rutoki rufatanye n’umutsi ujyana amaraso ku mutima uru rutoki rugaragaza urukundo ndetse ubwizano kuba uri mu rukundo. Ku bijyanye n’imibumbe uru rutoki rugereranywa n’Isi n’Ukwezi. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragara guhanga udushya ndetse n’ubwiza ndetse umubano uganisha ku rukundo.Impeta igira ubu busobanuro mu gihe yambawe ku kuboko bw’iburyo. Iyo Impeta yambawe ku kuboko kw’i Bumoso bigaragaza inshingano.

3. Kwambara impeta kuri musumbazose: Uru ni urutoki rurerure gusumba Izindi ruragaye cyane. Kwambara impetakuri uru rutoki bigaragaraza ko umuntu ari wenyine kandi yifuza ko uwo bafatanya ubuzima. Kandi bigaragaza ko umuntu asumba abandi, Ku bijyane n’imibumbe uru rutoki rukaba rugereranywa n’umubumwe wa Saturne.

4. Mukuru wa mema: uru rutoki rukaba ruranga igitinyiro, imbarAga, Ubuyobozi n’inshingano n’ ubushake bwo gukora. Iyi myemerere ngo ifite inkomoko kera cyane kuko abami bakundaga kwambara impeta kuri uru rutoki.Umuntu iyo yambaye yacyangwa akambikwa iyi mpeta abayifurizwa kugira imbaraga ku buyobozi n’ububasha bwe. Jupiteri niwo mubumbe ugereranywa n’uru rutoki.

5. Meme(Igikumwe): Kwambara impeta ku rutoki rw’igikumwe bifite ubusobanura bw’imibanire. Kandi bikagaragaza ko uba ufite icyo ushaka guhindura mubuzima bwawe, mu gihe wambaye impeta ku Gikumwe bisobanuye ko uba ushaka kugaragaza ko ushaka kugaragaza impinduka mu buzima. Mu yindi mico bavuga ko kwambara impeta kuri uru rutoki bisobanura imyemerere.

Ikindi wamenya ni uko kwambara impeta ku ntoki zose zigize ikiganza bigaragaza kudatuza no kubura umutekano ndetse bikagaragaza ko utagaragara.

Ibitekerezo

  • Ibi ntabwo mbifashe nk’ukuri kuko ibi bitandukanye n’iby’abantu nk’abatinganyi, .......... bakoresha nk’ibimenyetso baziranyeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa