skol
fortebet

Mugabo, dore interuro 6 ubwira umukunzi wawe ibinezaneza bikamusaguka

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

skol

Ururimi ni ingenzi cyane mu rukundo. Nk’ uko interuro mbi ituma umukunzi wawe akurakarira ku rundi ruhande interuro nziza ituma umukunzi wawe amera nk’ umeze amababa iyo uyimubwiye. Nubwo abagore badateye kimwe hari interuro buri mugore mu Isi akunda kubwirwa.
1. Uri rukumbi kuri njye
Iyi nteruro ituma umukunzi wawe arushaho kugukunda kuko ituma yumva ko akunzwe, yubashye, ko adasanzwe. Ituma yiyumva ko ari umunyabwenge.
2. Wakoze neza
Mugabo singombwa ko utegereza ibirori, no gutanga (...)

Sponsored Ad

Ururimi ni ingenzi cyane mu rukundo. Nk’ uko interuro mbi ituma umukunzi wawe akurakarira ku rundi ruhande interuro nziza ituma umukunzi wawe amera nk’ umeze amababa iyo uyimubwiye. Nubwo abagore badateye kimwe hari interuro buri mugore mu Isi akunda kubwirwa.

1. Uri rukumbi kuri njye

Iyi nteruro ituma umukunzi wawe arushaho kugukunda kuko ituma yumva ko akunzwe, yubashye, ko adasanzwe. Ituma yiyumva ko ari umunyabwenge.

2. Wakoze neza

Mugabo singombwa ko utegereza ibirori, no gutanga impano kugira ngo ushimishe umukunzi wawe, iyo umugore umubwiye ko yakoze neza, bituma yumva anezerewe kuko yumva ko ari uw’ agaciro. Kumushimira ibyiza yakoze haba mu kazi cyangwa mu rugo umugore arabikunda cyane.

3. Ngeze ku rwego numva ntacyo naguhisha

Urukundo rushingira ku kwizerana iyo umugore cyangwa umukobwa mukundana umubwiye ko ntacyo wamuhisha bituma yumva ko usigaye umwizera bihambaye bigatuma agukunda kurushaho.

4. Wiriwe ute?

Abagore bakunda umugabo ubatega amatwi bakamubwira buri kimwe. Yumva aguwe neza iyo akubwiye ibyabereye mu kazi, n’ ahandi. Banezezwa no kumva umugabo bakundana abatega amatwi akumva akababaro kabo n’ ibyishimo byabo.

5. Nkunda iyo ndi kumwe nawe
Igihe kinini umarana n’ umukunzi wawe niko murushaho kumenyana. Ibi bibafasha kwagura imbibi z’ urukundo rwanyu. Iyo umugore umubwiye ko ukunda iyo muri kumwe bituma yumva ko umuha agaciro gakomeye.

6. Ubereye ijisho
Umugore cyangwa umukobwa afata umwanya munini yiyitaho akanambara neza kugira umugabo we amwifuze, iyo umweretse ko agukurura bituma yumva ko ataruhira ubusa bikamunezeza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa