skol
fortebet

Myugariro Usengimana Faustin yakoze ubukwe bw’igitangaza na Bayingana bari bamaze imyaka 10 bakundana [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro Usengimana Faustin wazamukiye mu ikipe ya Rayon Sports ariko kuri ubu akaba akinira ikipe ya Buildcon yo mu gihugu cya Zambia,yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we bari bamaze imyaka 10 bakundana witwa Bayingana Daniella.

Sponsored Ad

Usengimana w’imyaka 25 yatangiye gukundana na Daniella mu 2009, urukundo rwabo rurakura cyane none nyuma y’imyaka 10 beretse inshuti n’abavandimwe ibirori.

Kuri uyu wa Gatandatu,taliki ya 16 Ugushyingo 2019,nibwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana muri Parkland Remera,

Abakurikirana imbuga nkoranyambaga za Usengimana n’umukunzi we, ntibahwemye kubona iby’urukundo rwabo cyane ko batabihishaga.

Usengimana na Daniella bakundaga kubwirana amagabo aryohereye cyane bagakoresha hashtag ya #Team15forLife.

Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports yazamukiyemo na APR FC, atagiriyemo ibihe byiza.

Usengimana yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup bwa mbere mu mateka muri 2018.

Usengimana Faustin kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu mu byiciro byose yaba iy’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muiri Mexique, iy’Abatarengeje imyaka 20 na 23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru.









Amafoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa