skol
fortebet

Reba bimwe mu bintu byafasha abagabo kongera amasohoro ndetse n’intanga ngabo

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

skol

Kugira amasohoro menshi ndetse n’intanga ngabo ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko umugabo afite imisemburo ya kigabo ihagije(testosterone) ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda bidasubirwaho. Hari byinshi bibangamira intanga ngabo ari byo tugiye kubabwira
. Nabigenza gute ngo nongere intanga zanjye . Uko umugabo yakongera intanga ze . Ibyo wakora amasohoro akiyongera . Ingaruka zo kugira amasohoro make
Ubundi amasohoro ashobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubushyuhe, (...)

Sponsored Ad

Kugira amasohoro menshi ndetse n’intanga ngabo ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko umugabo afite imisemburo ya kigabo ihagije(testosterone) ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda bidasubirwaho. Hari byinshi bibangamira intanga ngabo ari byo tugiye kubabwira

. Nabigenza gute ngo nongere intanga zanjye
. Uko umugabo yakongera intanga ze
. Ibyo wakora amasohoro akiyongera
. Ingaruka zo kugira amasohoro make

Ubundi amasohoro ashobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubushyuhe, umunaniro, ibitekerezo byinshi, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kubangamira amabya n’ibindi.

1. Irinde kubangamira amabya yawe

Hari impamvu iki gice cy’umubiri cyaremewe hanze y’ibindi kandi kibaba gikenera ubwisanzure. Iyo amabya yagize ubushyuhe bwinshi ntabasha gukora amasohoro ahagije.

Ugomba kuyarinda ubushyuhe bwinshi (mu nganda, mu modoka cyane ahegereye moteri, sawuna, gukaraba amazi ashyushye,…), kwirinda kurarana imyambaro y’imbere kugira ngo ibice bikora amasohoro bitabangamirwa no kwirinda kwambara imyenda y’imbere iguhambiriye cyane.

Ikindi, irinde kwambara imyenda ikomeye, ndetse byaba byiza wirinze kwambara ikariso twakwita ‘mpande eshatu’ (keretse mu gihe ugiye gukora siporo) ahubwo ukambara imwe ijya kuba nk’agakabutura izwi ku izina rya ‘boxer’ kuko ariyo itanga umudendezo”.

2. Ruhuka, nywa inzoga nke

Indi nama ku bagabo ni ukuruhuka no guhindura ibitekerezo, kunywa inzoga nkeya no kwirinda itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

3. Kora siporo

Hari kandi gukora siporo zitagamije kunaniza umubiri: “ Siporo ni nziza kuko ituma habaho ikwirakwizwa ry’imisemburo ya ‘testosterone’ mu mubiri kandi iyi misemburo ni yo ifasha mu ikorwa ry’amasohoro.

Siporo nyinshi nayo ituma habaho indi misemburo yitwa ‘adrenal steroid’ ituma habaho igabanuka rya ‘testosterone’. Gutwara igare na moto igihe kinini na byo ni ibyo kwirinda”.

Na none umubyibuho ukabije ni uwo kwirinda, umugabo akihatira kwivuza kare mu gihe arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu n’izindi.

4. Rya indyo yuzuye

Kugira ngo amasohoro yiyongere, umugabo akwiye kurya indyo yiganjemo ifite amavuta make, ibikungahaye muri poroteyine, imboga, n’ibinyampeke.

Ikindi kigarukwaho ni ubunyobwa, amazi menshi , ikawa, ibiribwa bitukura (nk’inyanya mbisi, inkeri, beterave,…), avoka, imineke, inyama z’inka, urusenda…

Hiyongeraho ‘Chocolat yijimye. Ikunze gutangwa ku munsi w’abakundanye wizihizwa ku ya 14 Gashyantare, ikaba ikungahaye ku binyabutabire byo mu bwoko bwa L-Arginine HCL bizwiho kongera imisemburo ya testosterone na oestrogene ku bagabo.

Iyi misemburo yombi itera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • Nishimiye izinama mutugira.

    Nishimiye izinama mutugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa