Reba ibimenyetso 5 bizakwereka ko agukunda kubera imibonano mpuzabitsina gusa nta kindi
Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017
Aha ni ah’abakobwa,ugize gutya uhuye n’umusore mwiza mu maranye ijoro ryose,ndetse muraryamanye;ushaka byinshi ariko ikintu cyingenzi kiri imbere muri wowe wimye agaciro,ni uko kiri kukubwira ko uwo musore yishakira imibonano mpuzabitsina gusa nta kindi kirenze.
Hano hari ibimenyetso 5 bizakwereka ko agukunda kubera imibonano mpuzabitsina myiza mwagiranye nta kindi.
1.Ntuzi inshuti ze
Abasore bakunda gukuramo gusa ariko akenshi ntibashake kwereka inshuti zabo abakobwa bakundana,bityo niba (...)
Aha ni ah’abakobwa,ugize gutya uhuye n’umusore mwiza mu maranye ijoro ryose,ndetse muraryamanye;ushaka byinshi ariko ikintu cyingenzi kiri imbere muri wowe wimye agaciro,ni uko kiri kukubwira ko uwo musore yishakira imibonano mpuzabitsina gusa nta kindi kirenze.
Hano hari ibimenyetso 5 bizakwereka ko agukunda kubera imibonano mpuzabitsina myiza mwagiranye nta kindi.
1.Ntuzi inshuti ze
Abasore bakunda gukuramo gusa ariko akenshi ntibashake kwereka inshuti zabo abakobwa bakundana,bityo niba ukundanye n’umusore igihe byibura kingana n’amazi atarakwerekana mu nshuti ze zimwe na zimwe,menya ko ntacyo usobanura kuri we ko icyo agushakaho ari ukuryamana gusa.
2.Ntazigera agufata ngo musohokane nk’umukunzi
Ese ushobora kwibuka igihe cyahise yaragusohokanye?Igisubizo ni Oya kuko ntiyigeze agusohokana.Niba akwiyumvamo kubera kuryamana gusa,ntazigera agusohokana,ahubwo we azaguhamagara ngo uze aho aba mu ijoro ndetse unagende mu gicuku,ntazigera agufata ngo musohokane kubera ko adashaka aba babonana.
3.Ntazigera aganira nawe ku byo ateganya ahazaza he
Mu gihe ibyo we ashaka ari ukuryamana,ntazigera aganira nawe ku by’imipango ye iri imbere kubera ko azi neza ko utari mu byo ateganya ahazaza he,nuvuga kubyo gushakana,azagusubiza ko Atari yitegura ibyo gushing urugo.
4.Amasezerano azayubahiriza byihuse
Hashobora kuba hashize ibyumweru cyangwa iminsi umenyanye nawe maze akagusezeranya ukwezi n’inyenyeri.Ashaka kuryamana gusa nta kindi kandi kugira ngo akomeze abigereho,ibyo yagusezeranyije byose azabikora byihuse mu rwego rwo kugira ngo utagenda ndetse no ku kurememo icyizere,azagenda aguha impano zigiye zitandukanye ndetse n’ibindi bizatuma uguma kumwizera.
5.Azaguhamagara mugihe ashaka ku kubona
Niba ibyo ashaka kuri wowe ari ugukorana imibonano mpuzabitsina nta kindi,icyo gihe azaguhamagara ari uko agukeneye,ndetse azagutekereza mu gihe yumvishe ashatse gukora imibonano mpuzabitsina ari nabo azahita anaguhamagara ngo umusure.Mu gihe umusore akunda umukobwa by’ukuri,ahora yumva ashaka kumva ijwi rye,naho mu gihe ibyo akunda kuri we ari imibonano mpuzabitsina,azamuhamagara mu gihe yumvishe ashatse kuyikora gusa.
Martin MUNEZERO
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *