skol
fortebet

Reba uburyo wafatamo umukunzi wawe “umukobwa” maze akazanjya ahora yifuza guhorana nawe

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Kugira ngo umukobwa ahore yishimye igihe cyose muri kumwe burya ngo biterwa nawe musore uburyo wamufashe n’uko umuganiriza ndetse n’amagambo umubwira iyo muri kumwe.
Rero ngo usanga abasore benshi cyangwa se abagabo bifuza kubona abakobwa b’inshuti zabo babasekera, babamwenyurira n’ibindi byerekana ko banezerewe, dore ko hafi y’abasore bose ngo babikunda ariko ngo ugasanga hari abatabigeraho bagakeka ko ahari ari uko inshuti zabo zitabishimiye. Nyamara ariko ngo si ko kuri kuko kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Kugira ngo umukobwa ahore yishimye igihe cyose muri kumwe burya ngo biterwa nawe musore uburyo wamufashe n’uko umuganiriza ndetse n’amagambo umubwira iyo muri kumwe.

Rero ngo usanga abasore benshi cyangwa se abagabo bifuza kubona abakobwa b’inshuti zabo babasekera, babamwenyurira n’ibindi byerekana ko banezerewe, dore ko hafi y’abasore bose ngo babikunda ariko ngo ugasanga hari abatabigeraho bagakeka ko ahari ari uko inshuti zabo zitabishimiye. Nyamara ariko ngo si ko kuri kuko kugira ngo umukobwa yishime, aseke, amwenyure biterwa n’uko umusore bari kumwe yamufashe.

Urubuga rwa internet felixker.com rutanga zimwe mu nzira umusore ashobora gukoresha kugira ngo iyo nseko cyangwa se kumwenyurirwa akunda abe yabigeraho ari zo izi zikurikira:

-Mubwire ko ari mwiza.
Buri mukobwa wese akunda kubibbwirwa kandi igihe cyose abibwiwe biramushimisha agatangira kumwenyura no kugaragariza umukunzi ibyishimo bimurimo.

Igihe muri kumwe ukaba hari ikintu urimo kuvugana n’undi mukobwa haba amaso ku maso cyangwa se kuri telefoni, ukirangizanya na we hita ufata akaboko umukunzi, umusome ubundi umwiyegereze hanyuma mwikomereze ibyo mwari murimo. Bituma anezererwa agatangira no kumwenyura kuko bimwereka ko wari ukimwitayeho.

-Kumukora mu misatsi igihe muri kumwe bimutera akanyamuneza.
Mureke aryame mu gituza cyawe umuganirize ari ho yibereye kandi ntumukomakome umwereke ko atekanye kandi ko arinzwe ubundi umureke atete.

- Mubwire ko umwitaho kandi ko uzahora ubikora igihe cyose agufite nk’umukunzi.
Gerageza ku buryo imvura nigwa muri kumwe umusoma. Iki ngo ni ikintu abakobwa bakunda kandi kikabanezeza bikabagaragaraho.

-Fata igihe atatekerezaga ko ushobora kubonana na we ushake akantu runaka kadahenze uzi ko akunda ubundi ukamushyire umutunguye, ngo ibyishimo azagira bizaba biruta uko ubikeneye.

-Niba aguhaye impano ku munsi mukuru runaka, yifate umubwire wishimye ko uyikunze kandi ko yakunejeje kabone nubwo waba wabonye nta gishya ariko ngo kubimubwira biramushimisha akumva ko ataruhiye ubusa.
Niba yifuje ikintu kandi ukaba ugifite hita ukimuha azishima.

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • Umuryango mwiza ugaragarira buri wese kd biraharanirwa

    ngunze izinama utugiriye nkabasore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa