skol
fortebet

Reba zimwe mu mpamvu 4 z’ingenzi kandi zizewe zagatumye ukunda gusomana

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Gusomana ni ugukoraho cyangwa gukoranaho kw’iminwa nk’ikimenyetso cy’urukundo,cyangwa gusuhuzanya,Gusomana ariko bifite n’izindi nyungu.
Niba utajya usomana n’umukunzi wawe,hano hari impamvu 4 zagaragajwe n’abashakashatsi wari ukwiye kuzajya umusoma
1.Bigabanya amavunane
Ese unjya uva ku kazi cyangwa ahandi hantu ukaza ufite amavunane?niba ari byo,rero ufite kuzanjya usomana cyane n’umukunzi wawe,gusomana bigabanya amavunane ku muntu,nkuko byatangajwe n’abashakashatsi bo muri Arizona State (...)

Sponsored Ad

Gusomana ni ugukoraho cyangwa gukoranaho kw’iminwa nk’ikimenyetso cy’urukundo,cyangwa gusuhuzanya,Gusomana ariko bifite n’izindi nyungu.

Niba utajya usomana n’umukunzi wawe,hano hari impamvu 4 zagaragajwe n’abashakashatsi wari ukwiye kuzajya umusoma

1.Bigabanya amavunane

Ese unjya uva ku kazi cyangwa ahandi hantu ukaza ufite amavunane?niba ari byo,rero ufite kuzanjya usomana cyane n’umukunzi wawe,gusomana bigabanya amavunane ku muntu,nkuko byatangajwe n’abashakashatsi bo muri Arizona State University,abantu 52 batigeze begerana n’abakunzi babo cyane byibura nk’ibyumweru 6 badasomana bahora bafite amavunane buri munsi.

2.Byoza ishinya

Niba ukunda amenyo yawe kandi ukaba ushaka kugabanya amahirwe yo ku rwara kw’amaenyo,ufite kuzanjya usomana n’umukunzi wawe,gusomana bituma amazi yo mukanwa akora akazi kayo neza aho agufasha koza mu kanwa,Nkuko Academy of General Dentistry kabitangaje,ngo iyo usomanye,amacandwe atembera agufasha koza imyanda cyangwa za microbe ziri mu menyo.

3.Bifasha kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso mu mubiri

Niba wumva amaraso yawe ari kwiruka cyane mu mubiri,mu rwego rwo kugabanya uwo muvuduko egera umukunzi wawe maze musomane umuvuduko uragenda ugabanuka buhoro buhoro.

4.Bigabanya umubyibuho ukabije

Niba wifuza kuyaza ibinure biri mu mubiri wawe bigutera umubyibuho ukabije,ugomba kuzanjya usomana n’umukunzi wawe kenshi,nkuko ubushakashatsi bubyerekana,uyaza hagati y’ibinure 2 kugeza kuri 5 buri munota umaze usomana,bityo ngo niba usomanye byibura iminota 30,ushobora kuyaza ibinure bigera ku 150.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa