skol
fortebet

Uganda: Umusore yashyingiranywe n’umukobwa wamutabaye amerewe nabi n’umushoferi wa Taxi wamwishyuzaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Isaac Jacob Luwo w’imyaka 30 yashyingiranywe n’umukunzi we bamaranye imyaka 6 witwa Annet Nakabonye w’imyaka 28,wamutabaye amusanze ku muhanda amerewe na shoferi wa Taxi wamwishyuzaga amafaranga kandi yibagiriwe ikofi mu rugo.

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2012,Luwo yateze taxi agiye muri gahunda ze,ageze aho yagombaga kuviramo ashaka ikofi ngo akuremo amafaranga yo kwishyura umushoferi wari wamutwaye arayibura niko gutangira gushwana amwinginga ngo basubire mu rugo ajye kuyamushakira.

Bakiri guterana amagambo,nibwo uyu Annet yaje yumva ikibazo uko kimeze niko kwiyemeza kwishyurira Luwo aya mafaranga yasabwaga kwishyura uyu mushoferi.

Nyuma yo gufashanya,aba bombi bahanye nimero batangira kujya bavugana gake gake birangira bashyingiranywe kuwa 09 Ugushyingo uyu mwaka.

Luwo yabwiye abanyamakuru b’ikinyamakuru Mywedding.co.ug ko yamaze imyaka 2 akundana bisanzwe na Annet hanyuma aza kwiyemeza kumusaba urukundo.

Icyakora ku nshuro ya mbere ntibyashobotse ko Luwo abona icyo ashaka ariko ngo yakomeje guhinga kugeza Annet amwemereye ko bakundana agerageje inshuro 3 zose.

Luwo yagize ati “Nta n’igiceri na kimwe nari mfite mu mufuka ariko umukobwa ntari nzi yavuye muri Taxi aranyishyurira.Nubwo nyuma yanze kumbera umukunzi,sinatakaje ibyiringiro, nakomeje kwihangana ntegereza andi mezi atandatu ndongera ndabimusaba.”

Uyu musore yavuze ko uyu mukobwa yamwemereye ko bakundana ariko amusaba ibintu 2 birimo kureka akabanza akarangiza ishuli no kubatizwa akakira Yesu nk’umwami n’umukiza we,abyemera atazuyaje.

Uyu musore yaje gutera intambwe amenyana n’ababyeyi b’uyu mukobwa ndetse ngo bamuciye inkwano z’inka enye kugira ngo yegukane Annet wamwemereye kumubera umugore ku munsi we w’amavuko.

Uyu mukobwa Annet Nakabonye n’umucuruzi mu gihe Luwo we asanzwe ari manager muri Uber.




Ibitekerezo

  • Gira neza wigendere Ineza uzayisanga imbere

    TWASHWEJE UMWANA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa