skol
fortebet

Umukobwa ufite ibilo byinshi ku Isi yabazwe atakaza ibiro 100

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’ Umunya Egypte ufite ibiro byinshi ku Isi nyuma yo kujyanwa kubagwa mu gihugu cy’ u Buhinde kuri uyu wa Kane abaganga batangaje ko yabazwe ndetse ko icyo gikorwa cyagenze neza, ngo yahise agabanukaho ibilo 100.
Eman Ahmed Abd El Aty wafatwaga nk’umugore upima ibilo byinshi ku Isi yari afite ibilo bikabakaba 500 yagiye I Mumbai mu Buhinsi kugira ngo akizwe ibi yafataga nk’umutwaro uremereye yari yikoreye.
Abaganga bakoze igikorwa cyo kubaga uyu mugore basohoye itangazo rigira riti (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’ Umunya Egypte ufite ibiro byinshi ku Isi nyuma yo kujyanwa kubagwa mu gihugu cy’ u Buhinde kuri uyu wa Kane abaganga batangaje ko yabazwe ndetse ko icyo gikorwa cyagenze neza, ngo yahise agabanukaho ibilo 100.

Eman Ahmed Abd El Aty wafatwaga nk’umugore upima ibilo byinshi ku Isi yari afite ibilo bikabakaba 500 yagiye I Mumbai mu Buhinsi kugira ngo akizwe ibi yafataga nk’umutwaro uremereye yari yikoreye.

Abaganga bakoze igikorwa cyo kubaga uyu mugore basohoye itangazo rigira riti “ Twishimiye kumenyesha ababyifuzaga bose ko itsinda ryabaze uyu mugore ryageze ku ntego yaryo.” Igikorwa cyo kubaga uyu mugore kimaze iminsi ibiri dore ko cyatangiye kuwa 07 Werurwe.

Aba baganga bakomeza bagira bati “ Ubu arakira ibinyobwa n’ibiribwa. Igikorwa gisigaye ku bakoze iki cyo kumubaga ni ugukomeza gukorana na we kugira ngo dukemure ibibazo bindi yaba yagize mu kumubaga ubundi tukamufasha kugumana umubiri mwiza.” Aba baganga bavuga ko mu gihe gito uyu mugore yazasubira iwabo muri Egypt.

Dr Muffazal Lakdawala wari uyoboye iri tsinda ryakoze iki gikorwa avuga ko uyu mugore w’imyaka 37 yasigaranye ibilo biri munsi ya 400. Ati “ Eman yataye ibilo bisaga 100 kandi bizakomeza kugabanuka nakurikiza amabwiriza tuzamuha.”

Umuryango wa Eman wabwiye abaganga ko akiri umwana yarwaye imidido yatumye akomeza kugira ibilo byinshi byatumye abaho atagira icyo akora.

Yari asanzwe afite ibiro 500

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa